RFL
Kigali

Airtel Rwanda yahembye abandi banyamahirwe muri poromosiyo ya Airtel Money

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2016 17:58
0


Binyuze muri poromosiyo “Airtel Money”, Airtel Rwanda ikomeje gutanga ibihembo buri munsi ku bafabuguzi bayo bakoresha serivisi ya Airtel Money. Nyuma y’abanyamahirwe 2 baherutse gutsindira ibihumbi 50 buri umwe, abandi 2 nabo basekewe n’amahirwe buri umwe ahabwa ibihumbi 50 y’amanyarwanda.



Buri munsi muri poromosiyo ya Airtel Money, Airtel Rwanda itanga amafaranga angana na 225.000Frw amahirwe akiyongera ku bantu bakoresha cyane serivisi ya Airtel Money. Ibihembo bikuru muri iyo poromosiyo ni ibihumbi 50 y'amanyarwanda.

Niragire Dativa akimara gutangazwa ko yatsindiye 50.000Frw n’ibyishimo byinshi yavuze ko Airtel yamuhamagaye akanga gufata terefoni kuko atari ayizi. Nyuma bongeye kumuhamagara bwa kabiri ngo yarayitabye bamubwira iyi nkuru nziza ko yatsindiye ibihumbo 50 y’amanyarwanda ibyishimo biramurenga.

Airtel Rwanda

Undi munyamahirwe watsindiye amafaranga muri iyo poromosiyo ya Airtel Money ni Mugisha Aime, umuganga muri Compassion i Rusumo nawe akaba yabonye ibihumbi 50 y'amanyarwanda. Mu byishimo byinshi, Mugisha Aime yavuze ko ari ubwa mbere atsindiye amafaranga binyuze muri poromosiyo.

Yakomeje avuga uburyo guhamagara ukoresheje umurongo wa Airtel byamufashije cyane kuko bihendutse cyane kurusha indi mirongo yo mu Rwanda dore ko akoresha gusa 32Frw ku munota umwe.

Hakim Bugingo umwe mu bakozi ba Airtel Rwanda yahamagariye abantu bose by’umwihariko abafatabuguzi ba Airtel kujya bakoresha Airtel Money kuko ari uburyo bwizewe bworoshye gukoreshwa kandi burinda umutekano w’amafaranga yabo.  

Gukoresha serivisi ya Airtel Money bigufasha kwishyura serivisi nyinshi mu gihe gito kandi mu buryo bwizewe. Ushoborwa kohereza no kwakira amafaranga, kubikuza kuri Banki, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura amazi n’umuriro, kugura ikarita yo guhamagara ya Airtel, kwishyura ibicuruzwa muri za Supermarket, amaduka, amaresitora ukoresheje ikarita yitwa KOZAHO. Kugira ngo ibyo byose ubigereho, kanda *182# ukurikize amabwiriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND