RFL
Kigali

Airtel Rwanda yahananuye ibiciro byo guhamagara ubu kuvugana n'abari i Burayi ni 30F ku munota

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2015 19:25
2


Mu kudabagiza abakiriya bayo, Airtel yahananuye ibiciro byo guhamagara I Burayi ndetse no muri Sudani y’Amajyepfo aho ukoresha gusa amafaranga 30F ku munota umwe ukabasha kuganira n’abawe baherereye muri ibyo bihugu twavuze haruguru.



Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi ushobora guhamagaraho ukoresheje Airtel ugakoresha amafaranga 30F ku munota, ni u Bufaransa,u Bubiligi,u Bwongereza,u Budage,u Butaliyane,Esipanye, Netherlands na Sweden.

Kugirango uhamagare muri ibyo bihugu, ugomba kuba ukoresha umurongo wa Airtel nyuma ugasabwa kugura poromosiyo (Pack) ya 300F (uburyo buhendutse bwo guhamagara) ukabona iminota 10 yo guhamagara muri ibyo bihugu.

Uti bikorwa gute? Jya muri telefoni yawe, wandikemo *456*300# ubashe kuganira n’abawe bari I Burayi wisanzure nabo ku biciro utasanga ahandi.

Ku bijyanye no guhamagara muri Sudani y’Epfo, naho ibiciro byahananuwe kuko byashyizwe ku mafaranga 69F ku munota umwe ku ifatabuguzi iryo ariryo ryose waba ukoresha mu gihe mbere bishyuraga 245F ku munota umwe.

Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda yatangaje ko impamvu yatumye bamanura ibiciro ari ukugirango abakiriya ba Airtel Rwanda babashe kubona agaciro ko gukoresha ifatabuguzi rya Airtel bityo be kuyivaho ahubwo babafashe kugera ku nzozi zabo baborohereza guhamagara mu bihugu byo mu karere ndetse no mu bindi bitandukanye.

Kugeza ubu Kampani ya Bharti Airtel ikorera mu bihugu 20 byo muri Afrika na Aziya ikaba ifite icyicaro mu gihugu cy’u Buhinde. Muri Werurwe 2015, Bharti Airtel yari ifite abakiriya basaga miliyoni 324.

Ku bundi busobanuro waba ukeneye ku biciro bya Aritel Rwanda  n'izindi Serivise itanga wabasura unyuze kuri izi mbuga zitandukanye; www.airtel.com, www.facebook.com/airtelrwanda, na www.twitter.com/airtelrw.

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zitayezu-Vedaste8 years ago
    Ndabashima murimo gukora neza muriy'iminsi
  • jess8 years ago
    Ejo naguze pack ya 10min mpamagara new Zealand mvuga iminota 2 bihita bishira n'andi 700 nari mfitemo ahita agenda. Rero hari ubwo ibyo batubwira bidakora bikaduhendesha gusa.





Inyarwanda BACKGROUND