RFL
Kigali

Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti no guhamagara mu karere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2016 9:47
0


Mu korohereza abakiriya bayo no kubagezaho ibyiza ku giciro gito kibabereye, Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti no guhamagara ku bakiriya bayo bo mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba.



Mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba, ibiciro bya interineti byagabanyutseho 79% bivuze ko abafatabuguzi bayo bo muri Uganda na Kenya bazajya bakoresha amafaranga macye cyane kuri serivisi zitandukanye za Airtel.

Kuva kuri uyu wa 1 Nyakanga 2016 nibwo ibi biciro byahananuwe bivanwa kuri 400Frw bishyirwa kuri 85 Rwf/Mb. Indrajeet Singh ukuriye ubucuruzi muri Airtel, yavuze ko kugabanya ibi biciro bizafasha abakiriya babo mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu itumanaho hagati mu miryango yabo cyane cyane bari hanze y’u Rwanda.

Ku biciro byo guhamagara, Airtel yabigabanyijeho 60% bivanwa kuri Rwf 169/Min bishyirwa kuri Rwf 69/Min.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND