RFL
Kigali

Airtel Rwanda yafunguye ishami rishya rya Kimironko mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2014 12:00
0


Isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ikaba ikomeje kugenda igaba amashami hirya no hino mu Rwanda, ubu ishami ryayo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali rikaba ryamaze gufungurwa mu muhango wayobowe n’ushinzwe ibikorwa by’abakiriya muri Airtel; Alex Mugisha.



Uyu muhango wari unarimo Yosam Kiiza ushyizwe ibikorwa by’Imari mu rugaga rw’abikorera, hari harimo n’abakiliya ba Airtel n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, ukaba waranzwe n’ubusabane n’ibyishimo cyane ko n’abatuye Kimironko mu mujyi wa Kigali bishimiye kubona ishami rishya rigiye kubegereza ibikorwa na Serivise bya Airtel.

Mu muhango wo gufungura ishami rishya habayeho no gusangira amafunguro n'ibinyobwa

Mu muhango wo gufungura ishami rishya habayeho no gusangira amafunguro n'ibinyobwa

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi batandukanye ba Airtel, iri shami rishya ribimburiye andi mashami azashyirwa hirya no hino mu gihugu cyane ko iyi sosiyete yifuza kugenda yegera abakiliya bayo aho bari hose, by’umwihariko aha Kimironko hakaba hari abakiliya bagiye bifuza kenshi kwegerezwa ibikorwa na Serivisi bya Airtel.

Abakozi ba Airtel batangiye gutanga serivisi muri iri shami rishya rya Kimironko

Abakozi ba Airtel batangiye gutanga serivisi muri iri shami rishya rya Kimironko

Iri shami rya Airtel Rwanda rya Kimironko mu mujyi wa Kigali, riri ahateganye na Banki y’abaturage hafi y’isoko rya Kimironko ku muhanda ugana kwa Mushimire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND