Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kanama 2015 i Nyabugogo aho Airtel ikorera, habereye umuhango wo gutangaza umunyamahirwe wa kabiri mu irushanwa TUNGA Moto rya Airtel Rwanda. Uwatsindiye iyi moto ya kabiri ni umusore w’umucuruzi witwa Ngoboka Methode wo mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba.
Ngoboka Methode w’imyaka 24 y’amavuko ubarizwa mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero, Akagari Mugano mu buzima busanzwe ni umucuruzi. Mu mwaka wa 2014 nabwo yasekewe n’amahirwe atombora imodoka mu irushanwa rya Sharama na MTN.
Bamwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda bari biteguye gutanga moto ya kabiri ku munyamahirwe wayegukanye
Mu kiganiro n’abanyamakuru, mbere yo gutangaza uburyo yishimiye kuba yatsindiye Moto ya kabiri muri 12 ziri mu irushanwa TUNGA Moto, irushanwa rya Airtel Rwanda, Ngoboka Methode yabanje gushimira Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kuko ariwe akesha iyo moto yatsindiye.
Ngoboka Methode ubwo yashyikirizwaga moto ye
Ngoboka yashimiye Perezida Paul Kagame kubw’umutekano uhagije uri mu gihugu cy’u Rwanda ufasha abashoramari kugeza ku banyarwanda ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwabo. Yanasabye abanyarwanda muri rusange guhitamo Airtel kuko ngo ari sosiyeti ya mbere ikoresha ukuri, itaryarya kandi igamije guhindura ubuzima bwa benshi. Yagize ati:
Ndishimye cyane n’umuntu ubireba yabyibwira, ariko ba nyakubahwa muteraniye hano mbere yo kugira icyo ntangaza ku bijyanye n’ibyishimo mfite, mwanyemerera nkabanza nkashimira umuntu umwe utugezaho ibi byiza byose. Uwo nta wundi ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame utubungabungira umutekano uko bukeye n’uko bwije bityo bigatuma abashoramari bakorera muri iki gihugu barushaho kunoza akazi kabo neza. Mumfashe tumushimire cyane kuko ibyiza byose niwe tubikesha kubera umutekano uri muri iki gihugu.
Iyi niyo moto Ngoboka Methode yegukanye mu irushanwa TUNGA Moto
Ngoboka Methide yakomeje ashishikariza abantu badakoresha Airtel ko bahombye cyane kuko ari sosiyeti itaryarya ikoresha ukuri ndetse ko gukorana nayo ari ukwiteganyiriza, akaba yabasabye kwirinda gukorana n’amasosiyeti adafite gahunda.
Ngoboka Methode ahamya ko Airtel ari sosiyeti itaryarya, akaba ashishikariza abanyarwanda bose gukorana nayo
Ngoboka Methode yavuze ko atomboye iyi moto akoresheje amafaranga arenga ibihumbi 470 by’amanyarwanda dore ko ku munsi umwe yakoreshaga amakarita y’ibihumbi 70. N’ubwo ataramenya neza gutwara moto, Ngoboka Methide yavuze ko iyi moto yatomboye izamufasha mu kazi ke gasanzwe k’ubucuruzi.
Uyu muhango wo gutanga moto ya kabiri wabereye i Nyabugogo, abantu benshi cyane bakaba bari baje kureba umunyamahirwe wa kabiri
TANGA IGITECYEREZO