RFL
Kigali

Airtel Ltd yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/12/2017 10:52
5


Kuri uyu wa mbere tariki 18/12/2017 ni bwo hasinywe amasezerano yemeza ko Airtel yegukanye ku mugaragaro Tigo Rwanda, bikaba bisobanuye ko ubu mu Rwanda habarizwa sosiyete ebyiri z’itumanaho mu gihe zari zisanzwe ari 3.



Bharti Airtel yasinye amasezerano yo kugura ibikorwa bya Millicom mu Rwanda ari byo Tigo Rwanda, ibi bikaba bigiye gutuma Airtel irushaho gushinga imizi mu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, dore ko isigaye mu kibuga na MTN gusa. Aya masezerano akimara gusinywa, byatumye Airtel iba ifite igishoro cya miliyoni 80 z’amadolari. Abakiliya bari basanzwe ari aba Tigo barahita biyongera ku bandi barenga miliyoni 370 Airtel yari isanganwe ku isi hose mu bihugu 17 ikoreramo.

Airtel Rwanda yegukanye 100% imigabane yose Millicom yari yarashoye muri Tigo Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Sunil Bharti Mittal, chairman wa Bharti Airtel yagize ati “Airtel yateye intambwe mu kuzamura ibikorwa byayo mu bihugu bya Afiruka, Airtel na Tigo byarafatanye bikora umuyoboro ukomeye muri Ghana none uyu munsi yateye indi ntambwe ikomeye igura Tigo Rwanda kugira ngo ihinduke umurongo ufite ingufu ku isoko rya babiri”

Ku ruhande rwa Millicom nayo yemeje ko yasinye aya masezerano yo kugurisha Tigo Rwanda kuri Airtel, umuyobozi wayo Mauricio Ramos akaba yagize ati "Kugurisha business yacu mu Rwanda bijyanye na gahunda dufite yo kwibanda ku gutanga serivisi z'itumanaho muri Amerika y'amajyepfo. turashimira cyane guverinoma y'u Rwanda ubufasha baduhaye mu myaka umunani twari tumaze, byadufashije kwagura serivisi z'itumanaho ku bihumbi by'abanyarwanda. turashimira n'abakozi bacu ku muhate n'imbaraga bakoresheje ngo Tigo igere ku rwego rwiza yari iriho mu Rwanda. turizera ko Bharti Airtel izahera ku byo Tigo yari yarubatse ikongera ingufu muri serivisi zahabwaga abakiliya"

Airtel kandi irateganya kuvugurura imikorere yayo mu bihugu nka Kenya na Tanzania kugira ngo muri 2018 ibihugu 15 byose byo muri Afurik ikoreramo bigire uruhare mu kuzamura ubukungu ndetse no kubaka Airtel Africa ikomeye. Ikiruta byose muri uku kugura Tigo Rwanda, ni uko Airtel igamije gukomeza kunoza serivisi igeza ku bakiriya bayigana yaba mu kubaha interineti nziza ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’itumanaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyimana fraterne6 years ago
    muzadukorere nuburyo twazajya tureberaho amashusho yindirimbo cg andi makuru thanks
  • ndayishimiye Elijah6 years ago
    Akaruta akandi karakamira
  • Jimmy6 years ago
    ni mumbwir neza , ikicaro cya Airtel (Siegel) yayo ibahe he? mugihugu kihe?
  • 6 years ago
    Nonese bivuze ko numero twakoreshaga za tigo zigiye guhinduka Aitel cyangwa
  • Hakizimana Emmy 6 years ago
    Ibarizwa iremera mu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND