Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015, nibwo umunyamahirwe wa mbere yatsindiye Moto mu irushanwa Tunga Moto ryateguwe na Airtel Rwanda, ikaba yegukjanywe n’uwitwa Imfurayabo Jean Pierre.
Moto ya mbere mu irushanwa Tunga Moto, yegukanywe n’umusore witwa Imfurayabo Jean Pierre umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali akaba agiye kujya mu mwaka wa kane mu itangazamakuru.
Imfurayabo Jean Pierre ubarizwa Kimisagara ahitwa ku Kivumu akaba azwi ku izina rya Romeo niwe watwaye moto ya mbere muri 12 zashyizwe muri iri rushanwa Tunga Moto. Imfurayabo w’imyaka 22 y’amavuko akimara gutsindira iyo moto yatangaje ko afite akanyamuneza ku mutima no ku mubiri.
Imfurayabo Jean Pierre wa Kimisagara niwe watsindiye moto ya mbere
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Imfurayabo Jean Pierre yatangaje ko atigeze aryama ahubwo igihe kinini yabaga yibereye mu mukino arimo guhatanira iyi Moto. Ku munsi wa Guma Guma bwo ngo nyiyigeze aryama dore ko yaje kugeza amanota 200480.
Nyuma yo gutwara iyi moto, Imfurayabo avuga ko igiye kumufasha kugera ku ndoto ze afite zo gushing studio. Ati Iyi moto nzayiha umu motari ajye anyungukira, mfite gahunda nyinshi nko gushinga studio, iyi moto izabyara izindi nyinshi.
Umuraperi Ama G The Black nawe yari muri uwo muhango wo gutanga Moto ya mbere yatanzwe na Airtel Rwanda
Imfurayabo avuga ko nta kimenyane kiba muri uyu mukino nk’uko abantu bamwe babivuga. Nawe ubwe avuga ko ariko yajyaga abitekereza ndetse aza no kujya muri uyu mukino agamije kureba niba koko bagira ikimenyene. Iyo moto ayitwaye nyuma yo gukoresha amafaranga arenga ibihumbi 80 y’amanyarwanda.
Nyampinga Clementine ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel yatangaje ko iri rushanwa nta buriganya bubamo aboneraho no gushishikariza abanyarwanda gukomeza gukina uyu mukino. ati;
Nta buriganya burimo, ndashishikariza abanyarwanda gutora, ku munsi ababonye amanota 300, tubashyira mu mashini (computer) ikaba ariyo itoranyamo batanu ba mbere ariko aba batsinze mu cyumweru tubashyira hamwe tugahitamo urusha abandi amanota akaba ariwe utsindira moto. Buri ku cyumweru dutanga Moto, kuwa kane nabwo tuzongera dutange indi moto.
Nyampinga Clementine umwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda
Ese nawe wifuza kugera kuri aya mahirwe yo gutsindira iyi moto mu irushanwa TUNGA Moto? Dore uko wayibona
Andika ijambo “Go” cyangwa 1 wohereze ubutumwa bugufi kuri 155, igiciro cya SMS imwe ni amafaranga 100 . TUNGA ni poromosiyo iguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye, buri uko usubije ibibazo byoroshye biba byabajijwe. Igisubizo nyacyo gihabwa amanota 50 naho igisubizo kitaricyo kigahabwa amanota 10.
Izi ni zimwe muri moto ziri muri Tombora ya Tunga Moto
TANGA IGITECYEREZO