RFL
Kigali

Amahirwe araza ariko ntategereza: Miliyoni 20 zitegereje ba nyirazo muri Poromosiyo yitwa YORA KASHI ya Airtel-Tigo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2018 19:21
0


Kuva tariki 20/9/2018, Airtel-tigo yatangije Poromosiyo yitwa YORA KASHI, iha abakiriya bayo amahirwe yo gutsindira Miliyoni 1 buri munsi, Miliyoni 2 buri cyumweru ndetse no guhatanira igihembo nyamukuru cya Miliyoni 20.



Muri iyi poromosiyo yitwa YORA KASHI ya Airtel-Tigo, umukiriya wa Airtel-tigo asabwa kohereza 1 mu butumwa bugufi kuri 155 cyangwa se guhamagara 155. Kugeza ubu iyi poromosiyo imaze iminsi 70 aho abanyamahirwe bakabakaba 175 bamaze gutsindira amafaranga muri Yora Kashi.

Mu gihe hasigaye iminsi 20 ngo hamenyekane abanyamahirwe begukana ibihembo nyamukuru ari cyo Miliyoni 20, Airtel-tigo irakangurira abantu gukomeza kwiyongerera amahirwe bohereza ubutumwa bugufi cyangwa bahamagara 155 kenshi gashoboka.

Airtel-Tigo

Umwe mu batsinze mu karere ka Kirehe

Tubibutse ko kugira ngo ujye kurutode rw’abahatanira Miliyoni 20, umufatabuguzi wa Airtel-Tigo agomba kuba afite byibuze amanota 40 bivuze ko aba yarakinnye inshuro zigeze kuri 40 kuva poromosiyo yatangira. Ayo manota ushobora kuyakinira Umunsi umwe cyangwa iminsi itandukanye.

Ushaka kureba amanota ufite ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa 4, naho kugira ngo ukine inshuro nyinsi icyarimwe, ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa 2 ubundi ukandika inshuro ushaka gukinira bitewe n’amagaranga ufite muri telefoni yawe. Tubibutse ko gukina 1 bigusaba kuba ufite amafaranga 150 FRW muri telefoni yawe maze ukayasubizwa muma-Inite aho ubona umunota 1 wo guhamagara ndetse na MB2 za Interineti.

“U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, ni yo mpamvu natwe nk’ikigo cy’itumanaho gifite abakiriya benshi mu Rwanda dushaka gushyigikira iyo njyana tubagezaho ibikorwa na serivisi bihendutse harimo nka internet yacu yaciye agahigo mu kwihuta ndetse n’ibiciro biri hasi cyane. Si ibyo gusa kandi kuko tuzanakomeza kuzana ubukangurambaga nk’ubu buhesha abanyamahirwe gutsindira ibihembo bitandukanye” Moses Abindabizemu ushinzwe imenyekanishabikorwa muri airtel-tigo.

Airtel-Tigo

Umwe mu batsinze mu karere ka Musanze 

Abatsinze batoranywa mu buryo bwa tombola imbona-nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya (saa 7:00) z’umugoroba maze amafaranga batsindiye airtel-tigo ikayabashyira mu gace ako ari ko kose k’igihugu baba baherereyemo,

Twaganiriye na bambwe mubatsinze badusangiza ibyishimo byabo. Bwana Paul usanzwe ari umupasiteri nawe ari mu batsinze yavuze ko amafaranga yatsindiye muri Yora Kashi yamufashije gukora ibintu byinshi. Ati “Narabanje ntanga icyacumi, ubundi madamu yifuzaga kugura gaz yo gutekaho ndayigura, nabashije kwizigama azamfasha kohereza abana ku ishuri mu kwa mbere ndetse nanasangiye n’abandi bantu kuko hari abo nahaye nka bitanu cyangwa icumi nabo ngo bajye kugaburira abana babo”.

Agnes Mukaruberwa wo mu karere ka Gisagara yayoye ibihumbi 375,000 akoresheje amafaranga 150 gusa. Ati “Najyaga nibwira ko umuntu utombora ari uw’I Kigali gusa ko mu cyaro batajya bahagera ariko airtel ni abantu b’abagabo ntibajya babeshya. Nari mfite imishinga myinshi ariko naburiye igishoro ubu ngiye kubasha kuyikora. Ubundi amafaranga menshi natunze yari ibihumbi mirongo ine.”

Niba utarakina, fata telefoni yawe ushyiremo ama-inite ya 150Frw byibuze hanyuma wohereze 1 mu butumwa bugufi ku 155 cyangwa uhamagare 155 udacikwa n’aya mahirwe kuko abakinnye bose banganya amahirwe yo gutsinda

Airtel-Tigo

Agnes wo mu karere ka Gisagara ati “Nta kimenyane kibamo rwose n’abandi nibagerageze amahirwe yabo”

Airtel-Tigo

Umwe mu bayoye kashi mu karere ka Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND