Kuri uyu wa Gatatu taliki 17/05/2017 ni bwo hamuritswe irushanwa rihuza urubyiruko rufite ibitekerezo cyangwa imishinga mu ikoranabuhanga mu gushakira ibisubizo binyuze muri (Pitch night) igikorwa gitegurwa na Airtel ifatanyije na UNICEF.
Airtel Rwanda na UNICEF bamuritse irushanwa ryagenewe urubyiruko rufite imishinga itandukanye yo gushakira ibisubizo ku bijyanye n’ubuzima,uburezi,ibidukikije hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iri rushanwa ryari rigamije gufasha abafite imishinga yo gufasha urubyiruko mu bijyanye n'ubuzima, ibidukikije n'uburezi. Imishinga yahatanaga muri iri rushanwa yatangiye ari 100 ariko iyageze kuri Final yari itanu ari nayo yatoranyijwemo umwe wahawe igihembo nyamukuru.
Pitch night ni irushanwa ryatangiye tariki 15 Werurwe 2017, ryitabirwa n'urubyiruko rufite imishinga itandukanye igera ku 100, gusa imishinga itanu yabaye iya mbere ni yo yahawe igihembo na Airtel na Unicef. Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017 akaba ari bwo urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa rwahuriye i Gikondo kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n'imari, rwerekana imishinga yarwo yahize iyindi.
Mu mishinga itanu yahatanaga mu cyiciro cya nyuma, itsinda ryari rigizwe na Muhoza Rosette na David Kinzuzi ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere rihabwa asaga miliyoni 4 z'amanyarwanda. Mu mishinga itanu yatsinze harimo n'umushinga w'itsinda ririmo Jean Luc Habimana ukorera Afrifame. Mu bindi bihembo byahawe abegukanye umwanya wa mbere harimo computer yo mu bwoko bwa laptop. Batanu ba mbere bahembwe kandi telefone zigezweho banemererwa guhabwa internet y’ubuntu umwaka wose na Airtel.
Abahize abandi muri iri rushanwa bashimiwe
Ibyo bagenderagaho batora ni ibi bikurikira:Udushya mu bitekerezo, kuba byagira umumaro muri rusange, kwigirira icyizere, kubasha kubyaza umusaruro ku byo wize.Ibihembo byahawe abatsinze; uwa mbere yahawe ibihumbi bitanu by’amadorali y‘Amerika (5000$), mudasobwa, interineti y’ukwezi na terefone.
Umwe mu batsinze iri rushanwa witwa Rosette Muhoza yavuze ko yishimye cyane bitewe nuko atsinze irushanwa. Umushinga Rosette afatanyije na bagenzi be ni uwo gufata imyanda ukuyikuramo ibizima. Rosette yavuze ko bafite imbogamizi,bakaba bakeneye imashini yabafasha muri uwo mushinga wabo. Yavuze kandi ko ibyo bakora biri muri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ikindi barasaba ni ubufasha ku bantu bose kugira ngo babashyigikire.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Michael Adjei yavuze ko Airtel yishimiye gukorana na UNICEF muri uyu mushinga wo gushishikariza urubyiruko guhanga udushya.Yunzemo ko ari igikorwa bazakomeza mu gufasha urubyiruko ari nako bagana mu cyerekezo u Rwanda rufite cya 2050. Ted Maly wari uhagarariye UNICEF, mu ijambo rye yasabye urubyiruko gukomeza guhanga udushya bakagera ku ntego zabo ndetse bakagerageza no gushaka uburyo imishinga yabo yatangira gukora.
Amafoto yaranze iki gikorwa
Abageze ku cyiciro cya nyuma
Umuyobozi wa Airtel Rwanda
King James yari yitabiriye iki gikorwa
Aba basore bafite umushinga bise 'Mbaza' uzajya ufasha urubyiruko kubona amakuru yizewe ku buzima n'imyororokere
Jean Luc Habimana ukorera Afrifame Pictures yabonetse mu rubyiruko rufite imishinga 5 yahembwe na Airtel na UNICEF
Habimana Jean Luc asobanura iby'umushinga we na bagenzi be bise 'Mbaza'
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei hamwe n'uwari uhagarariye UNICEF Ted Maly
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO