RFL
Kigali

Airtel Rwanda na Minisiteri y’Ubutabera bateye inkunga Abunzi izabafasha kunoza akazi bakora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2016 9:30
0


Mu muhango wabereye mu karere ka Ngororero,Abunzi batewe inkunga na Airtel Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, bahabwa amaterefoni bazajya bifashisha mu kazi bakora mu rwego rwo gukemura ibibazo n’amakimbirane mu baturage.



Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu kiswe “Abunzi”Communication Incentive cyatangijwe kumugaragaro muri ako karere ka Ngororero. Ubwo buryo bw’itumanaho buzafasha Abunzi kuvugana na bagenzi babo mu gihugu bakavuganira kuri terefone badaciwe ikuguzi na kimwe igihe bahamagaye.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye nawe wari witabiriye uwo muhango wo gutangiza “Abunzi”Communication Incentive, yashimiye cyane Airtel Rwanda kubw’inkunga yateye Abunzi, ashimangira ko ubwo buryo bushya bw’itumanaho Abunzi babonye buzabafasha kunoza akazi basanzwe bakora ko Kunga no gukemura amakimbirane mu baturage.

Johnson Busingye

Minisitiri w'Ubutabera Johnson Busingye(uwa 3 uhereye ibumoso)hamwe n'Abunzi bahagaze inyuma ye

Umwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda ushinzwe ubucuruzi, Philip Onzoma yavuze ko Airtel nayo yishimiye cyane gufatanya na Minisiteri y’Ubutabera mu gufasha Abunzi bakoroherezwa mu itumanaho bakavugana na bagenzi babo mu gihugu hose hagamijwe kunoza akazi kabo. Rose Mugenyi ushinzwe amasoko, nawe yishimiye ubwo bufatanye avuga ko buzatanga umusaruro ufatika.

Ubufatanye hagati ya Airtel Rwanda na Minisiteri y’Ubutabera, bwatangiye mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, kugeza ubu Abunzi bagera ku 18003 bamaze guhabwa za terefone na Simukadi za Airtel.

Abunzi Communication

Abunzi nyuma yo guhabwa amaterefone na Airtel

Abunzi Communication

Abunzi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza “Abunzi”Communication Incentive






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND