RFL
Kigali

Airtel,ASID na Umwalimu Sacco borohereje abarimu kubona mudasobwa zikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2016 17:09
4


Mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu burezi hifashishizwe ikoranabuhanga rigezweho Africa Smart Investments- Distribution (ASID) ku bufatanye n’Umwalimu Sacco hamwe na Airtel Rwanda, abalimu boroherejwe kubona mudasobwa zifite murandasi (internet) muri gahunda ya Smart Teacher Program.



Smart Teacher initiative ifite intego yo kugeza mudasobwa nshya za Positivo BGH zikorerwa mu Rwanda ku balimu bagera ku 80,000 mu duce twose tw’igihugu ndetse na modem ya interineti ya Airtel ifitemo interineti idahagarara yo gukoresha mu gihe cy’imyaka 2.

Umuyobozi w’Africa Smart Investment- Distribution, ikigo gishinzwe ikwirakwizwa rya mudasobwa zikorerwa mu Rwanda na POSITIVO BGH Francois Karenzi yashimangiye ko Mudasobwa zizatangwa zikoranye ikoranabuhanga rigezweho kandi nta kabuza ko zizafasha abarimu mu kunoza imirimo yabo no kwiyungura ubumenyi bakoresheje murandasi ya Airtel Rwanda.

Mu muhango wo kugaragaza abahagarariye umushinga wa Smart Teacher Program mu turere twose tw’igihugu uhagarariye Umwalimu SACCO Jean Desire USABYIMANA yagize ati, “Tunejejwe cyane n’uyu mushinga ugamije kwagura abalimu b’abanyarwanda aho bari hose mu gihugu. Twifurije abalimu bacu kwagura ubumenyi ndetse no gukora imirimo yabo biboroheye bakoresha mudasobwa zifite n’umuyoboro wa interineti. Natwe muri UMWALIMU SACCO twiteguye kwakira amadosiye yabo asaba inguzanyo kugirango babone izi mudasobwa bishyure gahoro gahoro biboroheye. ”

Kugira ngo bahabwe izo mudasobwa zifite murandasi (internet), abarimu bazajya basaba inguzanyo muri UMWALIMU SACCO bazajya bishyura mu byiciro 24 byoroshye (imyaka 2) aho bazajya bishyura 13,920 RWF buri kwezi harimo n’inyungu za banki. Inguzanyo imaze kwemezwa, Umwalimu SACCO izajya yishyura amafaranga kuri Africa Smart Investments – Distribution hanyuma mudasobwa ndetse na modem ifitemo interineti y’amezi 24 bishyikirizwe Umwalimu SACCO aho abalimu bazajya bajya kuzifatira.

Desire USABYIMANA  yongeyeho ati, “Kwemererwa inguzanyo ya mudasobwa n’Umwalimu Sacco bisaba kuba Umwalimu ar’umunyamuryango w’Umwalimu Sacco, gutanga icyemezo cy’akazi (attestation de service), icyemezo cy’umushahara (attestation de salaire, abishingizi batatu, ibaruwa isaba inguzanyo, ibaruwa y’umuyobozi w’ishuli igaragaza ishuli umwalimu akoreraho, fotokopi y’irangamuntu by’umwihariko akaba atajya hejuru ya 50% y’umushahara aramutse asabye inguzanyo ya mudasobwa.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’abalimu no kubahugura muri REB – Rwanda Education Board, Ntaganzwa Damien yashimangiye ko gahunda ya Smart Teacher Program izafasha abalimu ku giti cyabo mu kurushaho kwiyungura ubumenyi, by’umwihariko akaba ari gahunda izagira inyungu zigaragara ku ireme ry’uburezi Leta y’u Rwanda yifuza.

Mu ijambo rye, Phillip Onzoma wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda muri iki gikorwa, na we yagize ati, “Nka Airtel tunejejwe no kuba muri ubu bufatanye kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’abalimu. Twiyemeje gushyigikira Leta y’u Rwanda kugirango ireme ry’uburezi rizamuke hifashishijwe ikoranabuhanga. Twiteguye gushyira imbaraza zacu muri iki gikorwa mu turere twose kugirango hatazagira umwalimu numwe ucikanwa. Murandasi twageneye aba balimu bacu irahendutse cyane, kuko twabageneye igabanyirizwa rigera kuri 75%. Tubafashe rero aya mahirwe ntabacike.”

Asoza yagize ati, “Abalimu bazajya bishyura 2,700 RWF yonyine kugira ngo bahabwe interineti y’ukwezi kose kandi idahagarara.”

Philip Onzoma

Philip Onzoma wa Airtel Rwanda yerekana imwe muri mudasobwa zigiye guhabwa abarimu ku nguzanyo

Uwari uhagarariye uruganda rwa POSITIVO BGH rukora izi mudasobwa hano mu Rwanda Richard Manzi nawe yishimiye iki gikorwa kandi yizeza abalimu ko izi mudasobwa zakorewe hano mu Rwanda kandi ziza zifite porogaramu zose nkenerwa ku kazi kabo, ndetse akaba ari inyungu cyane ku barimo bagiye kuzihabwa kuko umuntu usanzwe aramutse ashatse kuyigura ku giti cye ngo iyo mudasobwa yamutwara amafaranga y’u Rwanda 900.000Frw mu gihe abarimu bo bazayihabwa ku mafaranga 334.080Frw ubariyemo n’inyungu ya Banki ndetse na Interineti bazajya bakoresha buri munsi.

Airtel Rwanda

Iyi mudasobwa igiye guhabwa abarimu ubusanzwe ifite agaciro gakabakaba Miliyoni imwe y'amanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Kuki ntagaranti batanga
  • Sangwa Jean Baptiste 8 years ago
    Iyi gahunda ni nziza cyane turayishyigikiye. Ahubwo c abantu dufite Credit muraduha izindi?
  • 8 years ago
    Really? Miliyoni imwe yose?
  • mk8 years ago
    kbsa abanyarwanda muri marketing bagiye kure, ubwo se iyo batazitangira inguzanyo hari uwari kuzayigura ra, hhhh nubwo zafashije abanyeshur n abarimu ariko harimo n akantu kbsa





Inyarwanda BACKGROUND