RFL
Kigali

Airtel Money yatangaje ko igiye gutangiza gahunda yo kohererezanya amafaranga mu buryo ndenga mipaka uri Afurika y'Uburasirazuba

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/10/2014 16:50
1


Bharti Airtel, kimwe mu bigo bihiga ibindi mu itumanaho muri Afurika, gikorera mu bihugu bisaga 20 byo ku mugabane wa Afurika na Aziya, uyu munsi cyatangaje gahunda yacyo yo gutangiza iyohererezanya ry’amafaranga ndenga mipaka muri Afurika y’Uburasirazuba, hakoreshejwe telephone ngendanwa muri Airtel Money.



Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku wa 1 Ugushyingo, 2014 aho kugeza ubu izajya ikorera mu bihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda. Ibi bikaba byamazwe kwemeza n’amabanki akorera muri ibi bihugu ndetse bikaba bizanakwirakwizwa mu bindi bihugu mu mwaka utaha.

airtel

Philip Onzoma, Umuyobozi mukuru muri Airtel ushinzwe ubucuruzi, Michael Okwiri, Visi Perezida mu bikorwa by‘itumanaho bya Airtel muri Afurika, Chidi Okpala, umuyobozi mukuru ushinzwe Airtel Money na Bwana Teddy Bhullar umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda nyuma yo gutangaza itangizwa ry’iyi gahunda

Mu ijambo yavugiye mu nama y’ubucuruzi ya Afurika y’Uburasirazuba yabereye i Kigali, Chidi Okpala, umuyobozi mukuru ushinzwe Airtel Money yagize ati “Uru ni urufunguzo rukomeye ku bafatabuguzi bacu kuko bigiye kuborohera kujya bohereza amafaranga mu bindi bihugu. Ibi bizaborohereza haba mu gihe ndetse n’umutungo wagenderaga muri iki gikorwa.”

airtel

 

 

Chidi Okpala, umuyobozi mukuru ushinzwe Airtel Money, asobanura iby’iyi gahunda

Yakomeje agira ati “Ibi ntibizafasaha gusa mu kohererezanya amafaranga hakoreshwejwe telefoni ahubwo bizorohereza n’abacuruzi. Gukoresha telefoni wohereza cyngwa wakira amafaranga bikaba ari bimwe mu byihutisha iterambere mu bukungu muri Afurika y’Uburasirazuba. Iki kandi ni icyemeza ishyirwa mu bikorwa ryo koroshya ubucuruzi ndenga mipaka hagati y’u Rwanda, Kenya na Uganda bigenda bishyirwa mu bikorwa.

Muri iki gihe kandi abakiriya ba Bank of Afrika(BOA) bo mu bihugu bya Kenyana Uganda bazajya bababasha kohererezanya amafaranga hagati y’ibi bihugu.

Airtel Money ni uburyo bwizewe kandi bubureye gukoresha mu bucuruzi hakoreshejwe telefoni ngendanwa aho abayikoresha babasha kohererezanya amafaranga, bvakagura ndetse bakanishyura ibicuruzwa bitandukanye nk’amafaranga yo guhamagara n’ibindi byinshi. Bashobora kandi kuyikoresha babikuza amafaranga ku byuma by’amafaranga(ATM)

 Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana9 years ago
    aka kantu ni inyamibwa kbsa!! ndakishimiye!! airtel,kko U Rwanda,rukwiye ibyiza gusa





Inyarwanda BACKGROUND