Mu gihe umunsi mukuru w’abakundana“St Valentine” wegereje aho wizihizwa buri tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, muri iyi minsi yo kuwitegura, Airtel iri gutanga interineti y’ubuntu ku bafatabuguzi bayo.
Kuva kuri uyu wa 27 Mutarama kugeza kuwa 15 Gashyantare 2016, abakiriya ba Airtel Rwanda bahawe poromosiyo yo gukoresha interineti y’ubuntu ingana na Bonus y’100% ya interineti iyo ariyo yose umukiriya aba yakoresheje.
Nk’uko Airtel ibitangaza, iyi Bonus ihabwa umuntu wese wakoresheje interineti ya Airtel. Uwaguze interineti y’umunsi, iy’icyumweru n’iy’ukwezi, mu gihe ukimara kugura iyo wahisemo, uhita uhabwa indi y’ubuntu ingana n’iyo waguze ”100 %Free Bonus” ukayikoresha hagati ya saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Airtel Rwanda itanze iyi poromosiyo ya interineti mu rwego rwo kwishimana n’abafatabuguzi bayo mu kwizihiza no kuryoherwa n’umunsi mukuru mpuzamahanga w’abakundana na cyane ko iyi sosiyete ivuga ko igira interineti nziza kandi yihuta.
Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko gutanga iyi interineti y’ubuntu ari ukwishimana n’abakiriya babo no kubereka urukundo babafitiye. Yavuze ko abakiriya babo bazishimira inshuro ebyiri amafaranga yabo baba bakoresheje atanga urugero ko n’ugura interineti ya 1000Frw ikoreshwa mu cyumweru cyose ihwanye na MB 750, uzajya uhabwa indi y’ubuntu ingana na MB 750.
Iyi poromosiyo ije ikurikira Ni Ikirengaaa yamaze iminsi 90 abantu batombora za miliyoni n’ibindi bihembo bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO