RFL
Kigali

Airtel iri gutanga interineti y’ubuntu mu kwifuriza abakiriya bayo St Valentine nziza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2016 20:57
6


Mu gihe umunsi mukuru w’abakundana“St Valentine” wegereje aho wizihizwa buri tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, muri iyi minsi yo kuwitegura, Airtel iri gutanga interineti y’ubuntu ku bafatabuguzi bayo.



Kuva kuri uyu wa 27 Mutarama kugeza kuwa 15 Gashyantare 2016, abakiriya ba Airtel Rwanda bahawe poromosiyo yo gukoresha interineti y’ubuntu ingana na  Bonus y’100% ya interineti iyo ariyo yose umukiriya aba yakoresheje.

Nk’uko Airtel ibitangaza, iyi Bonus ihabwa umuntu wese wakoresheje interineti ya Airtel. Uwaguze interineti y’umunsi, iy’icyumweru n’iy’ukwezi, mu gihe ukimara kugura iyo wahisemo, uhita uhabwa indi y’ubuntu ingana n’iyo waguze ”100 %Free Bonus” ukayikoresha hagati ya saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.  

Airtel Rwanda

Airtel Rwanda itanze iyi poromosiyo ya interineti mu rwego rwo kwishimana n’abafatabuguzi bayo mu kwizihiza no kuryoherwa n’umunsi mukuru mpuzamahanga w’abakundana na cyane ko iyi sosiyete ivuga ko igira interineti nziza kandi yihuta.

Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko gutanga iyi interineti y’ubuntu ari ukwishimana n’abakiriya babo no kubereka urukundo babafitiye. Yavuze ko abakiriya babo bazishimira inshuro ebyiri amafaranga yabo baba bakoresheje atanga urugero ko n’ugura interineti ya 1000Frw ikoreshwa mu cyumweru cyose ihwanye na MB 750, uzajya uhabwa indi y’ubuntu ingana na MB 750.

Iyi poromosiyo ije ikurikira Ni Ikirengaaa yamaze iminsi 90 abantu batombora za miliyoni n’ibindi bihembo bitandukanye.

Airtel Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Razaq8 years ago
    Njye naherutse bayimpa iyo promotion ya 750MB Naranshyokewe sinaryama ndayikoresha kuva 00H00 kugeza sa 4H00 zijoro hanyuma buckeye nsanga bankase za MB Naraye nkoresheje mwijoro zingana name 500MB Bazandebere ikibazo mfite 0733072660
  • Gerard Manishaka8 years ago
    Nkatwe Tutari Abanyagwanda Vyogenda Bite Kugira Turonke Iyo Net?
  • nsabimana olivier8 years ago
    Nkabakiriya ba airtel bamaze igihe cyinini kuva mwagera murwanda twabonye ko connexion ya internet yanyu ikora neza none twifuzaga ko mwadushyiriraho 3000frw kukwezi, ese bya shoboka ko byabaho kuko ndacyeka sicyifuzo cyanjye njyenyine MURAKOZE
  • Prudence8 years ago
    Iyo promotion yanyu ndumva mwazayita "Promotion abacuraguzi n'abajura". kuko nibo baba bari maso ayo masaha. hahahah, ngo saa sita zijoro kugeza zaa ngahe? and you call it promotion.
  • jojo8 years ago
    mugira service nziza kuri internet pee niyompamu nage icyo kifuzo cyuko mwaduha pack ya 3000fr kukwezi yadufasha cyane murakoze
  • mugisha david8 years ago
    airtel maze kuyanga peeeeeeeee ntakigenda cyayo nkubu tumaze ukwezi kurenga nta network yayo dufite kandi yarisanzwe ikora aho ni kagitumba border. kubura kwa netwok birasanzwe mubuzima ariko ukwezi bigaragaza careless kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND