RFL
Kigali

Airtel Rwanda yabonye umuyobozi mushya Philip Amoateng wayoboraga Tigo Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2018 13:28
0


Sosiyete y'itumanaho ya Airtel yashyizeho umuyobozi mushya (Managing Director) ugomba kuyobora iyi sosiyete mu Rwanda. Philip Amoateng ni we muyobozi mushya wa Airtel Rwanda akaba asimbuye Michael Nii Boye Adjei.



Airtel Rwanda ibonye umuyobozi mushya nyuma yo kwegurirwa imigabane yose ya Tigo Rwanda nkuko biherutse kwemezwa na RURA (Ikigo cy'Igihugu kigenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro) mu cyemezo cyafashwe tariki 23 Mutarama 2018. Kuri ubu Airtel Rwanda yamaze guhabwa umuyobozi mushya ari we Philip Amoateng.

Philip Amoateng wagizwe umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda ni umunyamuryango w'ishyirahamwe ry'aba 'Chartered Accountants' akaba yarangirije kaminuza muri University of Leicester aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Business administration (Masters of Business administration).

Philip Amoateng yakoze mu bigo bikomeye ku isi by'akarusho akaba amaze imyaka isaga 16 akora muri Millicom. Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubwo yagirwaga umuyobozi muri Aritel Rwanda, Philip Amoateng yari umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda (CEO).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND