RFL
Kigali

AGASHYA: Monaco Café yazanye televiziyo y'akataraboneka ya mbere mu Rwanda mu bunini

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/04/2017 11:08
2


Ntibisanzwe muri Monaco Cafe kuko ku bufatanye na Konka Group Ltd kuva uyu munsi yazanye televiziyo ya mbere mu Rwanda mu bunini aho ushobora kureberaho imipira y’amaguru n’indi mikino, ukayireba neza nk’umuntu wicaye ku kibuga.



Konka Group Ltd yagabanyirije ibiciro abakiliya bayo ku bikoresho byayo byose, cyane cyane ibyo mu gikoni kugira ngo bazayizihizanye akanyamuneza, ikindi gishya batangaje nuko kuva uyu musi bazanye TV nini ya mbere mu Rwanda utabona ahandi, maze bayishyira muri Monaco Cafee kugira ngo abakiriya bayo bose bakunda imipira y’amaguru babashe kureba neza imikino itandukanye nta mbogamizi n’imwe bahuye nayo.

Konka Group

Iyi Televiziyo bayikubwiye ushobora kudahita ubyemera ukavuga ngo barakubeshya ariko uramutse ugeze muri Monaco Cafee uyu munsi ukareba  umupira wicaye neza nk’aho uri ku kibuga kiberaho umupira w’amaguru. Ibi byakozwe kugira ngo Monaco Cafee ikomeze gushimisha abakiriya bayo baza bayigana ndetse bagabanye no kubyigana kw’abantu aho usanga benshi baba bavuga ko batareba neza.

Ku rundi ruhande rero na Konka nayo ifite icyo yageneye abakiriya bayo bose bakunda kuza guhaha ibikoresho bya Konka ikaba yabahaye promosiyo ku bikoresho byayo. Dore uko byifashe hano, Konka Group Ltd ibafitiye ibikoresho byiza kandi bigezweho byo mu gikoni utasanga ahandi. Bimaze kumenyerwa ko Konka itanga poromosiyo ku bakiriya bayo mu bihe byo kwitegura iminsi mikuru, aho no mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yagabanyirije abakiliya bayo ho 30% ku biciro byari bisanzwe mu rwego rwo kwifatanya nabo gusangira Noheli n’Ubunani.

Kuri ubu mu maduka yose ya Konka uhasanga ibikoresho bicomekwaho firigo (Fridge Guard) na televiziyo (TV Guard), imashini zimesa imyenda (iz’ibiro umunani na 12), ibyuma byo muri salon byumutsa imisatsi (Hair Dryer), utwuma duteka umuceri (Rice Cooker), Laptops nziza, ndetse na telefoni zigezweho (smart phones) kandi byose bikaba byagabanyijwe ibiciro mu rwego rwo kwishimana n’abakiriya bayo mu kwizihiza Pasika.

Konka Group

Uhasanga kandi ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditioners, utwuma duteka icyayi cyangwa amazi (Kettles), amashyiga ya kizungu (cuisinières), imashini zibika amazi zizwi nka Water Dispenser, za Firigo z’ubwoko butandukanye, n’ibindi.

Tubibutse ko iyo uguze ibikoresho muri Konka Group Ltd buri wese ahabwa garanti y’amezi 14, akarusho kakaba mu gihe haje abakiliya bishyize hamwe bakorera ahantu hazwi bashobora guhabwa ideni bakazagenda bishyura buhoro buhoro.

Amaduka ya Konka ushobora kuyasanga mu Mujyi wa Kigali rwa gati hafi ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK), no mu nyubako nshya ya T2000 aho bafite abiri rimwe riri ku marembo ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Konka GroupKonka GroupKonka Group

Ibi ni bimwe mu bikoresho wagurira muri Konka

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasura ku rubuga rwabo www.konkaproducts.com, cyangwa kuri paji yabo ya facebook ariyo konkaproducts, cyangwa ukabahamagara kuri 0788547212.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jaso6 years ago
    KUREBERA UMUPIRA SE KURI IYO TV BITANIYE HE NO KUWUREBERA KU YA 32POUCE CG MUNSI YAYO??!!! BYOSE S'UKUREBA AMASHUSHO HARUBWO UBA WICAYE MURI STADE UREBA LIVE
  • dadr6 years ago
    ni iki mwashingiyeho muvuga ko ariyo yambere mu rwanda,kuki mutavuze pouce zayo ngo twuve





Inyarwanda BACKGROUND