RFL
Kigali

Afrifame yashyize igorora kompanyi ziri gutegura ibirori muri izi mpera z'umwaka igabanya ibiciro ku kigero cya 50%

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2017 10:24
0


Afrifame Pictures imaze kuba ubukombe mu gufata no gutunganya amafoto n'amashusho y'ibirori bitandukanye, kuri ubu yashyize igorora kompanyi ziyigana izigabanyiriza ibiciro ku kigero cya 50% mu kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.



Nyuma y’imikoranire myiza n’abayigana, muri iyi minsi isoza umwaka, Afrifame Pictures yagabanyije 50% ku biciro bisanzwe kuri kompanyi ziri gutegura ibirori by'abakozi n'imiryango (Familles). Ikindi ni uko abashaka gukoresha 'Publicite' (kwamamaza) mu mpera z'umwaka nabo bahawe ikaze kuko Afrifame ibakorera TVC na Jingle ku giciro gito cyane. 

Afrifame Pictures ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe tugezemo kandi ku giciro buri wese yibonamo haba muri ‘Graduation, ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi birori binyuranye ndetse no gufotora abantu ku giti cyabo. Ni kompanyi ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse iri haruguru ya UTC.

Afrifame irafotora, abantu bagasigara babaririza uwagutororeye

Akarusho ni uko Afrifame Pictures ifite abakozi b’inzobere bafasha abakiriya bayo guhanga udushya mu kwifotoza, ku buryo uyarebye adahuga kuyareba ahubwo asigara abaririza inzobere yafotoye ayo mafoto. Niba ufite ibirori ushaka ko Afrifame Pictures izagufotoreramo ikanafata amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere (booking), wohereza ubutumwa bwawe kuri E-mail ya Afrifame Pictures ariyo info@afrifame.com.

Niba ushaka gusobanuza kurushaho serivisi za Afrifame, wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788304594. Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like kuri iyi page yo kuri Facebook, kuri Instagram wabakurikira kuri afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 

Ubukwe 5Afrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame Pictures

Afrifame

Afrifame Pictures imaze kuba ubukombe mu gufotora no gufata amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND