RFL
Kigali

Afrifame Pictures yashyiriyeho ‘bonus’ abitegura gukora ubukwe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/04/2016 11:24
3


Kuva yatangira imirimo yayo, Afrifame Pictures , inzu itunganya amafoto n’amashusho ikomeje kuganwa na benshi . Nyuma yo kwishimira uburyo iri gukorana n’abakiriya bayo , kuri ubu yashyiriyeho bonus( ubwasisi) abafata umwanya mbere y’igihe(booking/reservation).



Kuri ubu umuntu ufite ibirori by’ubukwe uzajya ufata umwanya mbere, we n’uwo  bazarushinga bazajya bafotorerwa umuhango wo kwemeranya ko bazabana’ Engagement shoot’ ku buntu hiyongereyeho n’amafoto yo kumenyesha inshuti n’abavandimwe itariki ubukwe buzaberaho(Save the date).

Ubuyobozi bwa Afrifame Pictures bwatangaje ko bukoze iyi gahunda nyuma yo kwishimira imikoranire iri hatati yabo n’abakiriya bayigana, bishimira serivisi babagezaho.

Abafite ubukwe, Afrifame ibakorera ibyihariye, impamvu ituma ikomeje kuganwa cyane

Amafoto aba meza bitewe n'uburyo yafashwemo ariko n'uburyo abifoza bameze birushaho gutuma aryohera ijisho. Afrifame Pictures ifasha abageni guhanga udushya mu myifotoreze yabo kuburyo uzayareba atazarambirwa.

Uretse gufata amashusho n’amafoto y’ubukwe, umwihariko wa Afrifame Pictures ni ukwerekana ubukwe mu gihe buri kuba kuri ecran/screen za rutura, gukorera abageni amashusho agaragaza amateka banyuzemo mu rukundo rwabo mbere yo kubana (Documentary) , bikerekwa abatashye ubukwe n’ibindi bnyuranye bitewe n’ibyo abageni bifuza.

Si ibyo gusa kuko iyo ubukwe burangiye Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet , babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga, n’iyo baba bari mu mahanga ya kure.

Uretse ibyo kandi Afrifame Pictures ishobora gukora Live streaming(kwerekana ubukwe imbonankubone) kuburyo aho inshuti, abafandimwe n’umuryango bari kure bashobora kureba ubukwe   imbonankubone.

Ni gute wafata umwanya mbere mu gihe wifuza serivisi za Afrifame Pictures?

Uramutse ufite ibirori ushaka ko Afrifame izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking/reservation) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.

Uramutse ushaka kureba amafoto y’umwihariko yagiye afatwa na Afrifame Pictures wasura urubuga rwayo Afrifamepictures.com. Wanabakurikirana  kuri page ya Facebook yitwa Afrifame Pictures no kuri Instagram kuri AfrifamePictures

Uretse ubukwe, Afrifame Pictures inatanga serivisi yo gufotora no gufata amashusho y’abafite umubatizo, abafite iminsi mikuru y’amavuko, inama n’ibindi binyuranye. Abahanzi bafite indirimbo bashaka gukorera amashusho nayo Afrifame Pictures ibibafashamo ku giciro buri wese yibonamo.

 Afrifame 1

Afrifame 2

Afrifame 3

Afrifame Pictures iharanira ko ubika urwibutso rw'ubukwe bwawe mu mafoto akeye kandi yihariye

Afrifame 4

Afrifame 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dany8 years ago
    Ndabemera sana Afrifame pictures
  • Alex8 years ago
    Ndabashimira uko mwadukoreye ubukwe...ndashima cyane ko mugira gahunda.Ibyo byonyine birahagije
  • uwizeyimana ismael8 years ago
    nibyiza cyane kbx





Inyarwanda BACKGROUND