RFL
Kigali

Afrifame Pictures yagabanyirije ibiciro inagenera ‘Bonus’ abazakora ubukwe mbere y’Ukuboza

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/08/2016 13:39
2


Nyuma y’imikoranire myiza n’abayigana, Afrifame Pictures yagabanyije 20% ku biciro bisanzwe ku bazafata imyanya mbere y’Ukuboza 2016, inabongereraho kubafatira amafoto ya ‘Save the date ‘ku buntu.



Kuri ubu Afrifame Pictures imaze kuba ubukombe mu gutunganya amashusho n’amafoto agendanye n’igihe tugezemo. Igabanya ry’ibiciro  yashyizeho rigenewe abafite ubukwe mu kwezi kwa Nzeli, Ukwakira n’Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2016.

Kuki umuntu ufite ubukwe  akwiriye kugana Afrifame Pictures ikamufatira amashusho n’amafoto?

Ubukwe niwo munsi mukuru ukomeye cyane umuntu agira mu buzima bwe. Urwibutso rwawo ntirusigara mu mutima no mu ntekerezo gusa, ahubwo n’amafoto meza ndetse n’amashusho abereye ijisho atuma ba nyiri kubukora, inshuti n’abavandimwe bahora bibuka uko uwo munsi w’akataraboneka wagenze.

Afrifame Pictures ikoresheje abakozi bayo bazobereye muri aka kazi n’ibikoresho bigezweho, ifasha abayigana kubika umunsi wabo udasanzwe mu mafoto n’amashusho afashwe mu buryo bw’umwihariko ku buryo atazabatera ipfunwe kuyereka abashyitsi bagenderera urugo rwabo.

Umwihariko wa Afrifame Pictures ni ugufasha abageni n’ababatahiye ubukwe guhanga udushya mu kwifotoza, kwerekana ubukwe mu gihe buri kuba kuri ‘ecran’ za rutura, gukorera abageni amashusho agaragaza amateka banyuzemo mu rukundo rwabo mbere yo kubana(Documentary) n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko iyo ubukwe burangiye Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) ku buryo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka. Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga. Ibi byose Afrifame Pictures ibikorera abakiriya bayo ku giciro kiri hasi kandi bitewe n’ubushobozi buri muntu afite.

Imyanya ihari si myinshi cyane

Ubuyobozi bwa Afrifame Pictures buratangaza ko imyanya ihari atari myinshi bityo ko abifuza ko bazakorerwa serivisi yo gufatirwa amafoto n’amashusho mu bukwe bwabo mu mezi yavuzwe haruguru bakwiriye gufata imyanya hakiri kare(booking). Gukora booking, wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame  Pictures booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.

Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebook, kuri Instagram wabakurikira kuri afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 

Afrifame

Afrifame

Afrifame

Afrifame

Afrifame

Ubukwe 5

Amafoto meza nk'aya ntiyagutera ipfunwe kuyereka abashyitsi bagana urugo rwanyu

Decoration

Decor

 Decoration

Afrifame Pictures ihesha agaciro ubukwe bwanyu, ibafotorera amafoto agendanye n'igihe tugezemo

Gateau

 'Gateau' y'igiciro nk'iyi iyo ifotowe n'ubifitemo uburambe, birushaho kuryohera ijisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    MWAMBABARIYE MUKAMEREZA NUMBER ZANYU NDASHAKA KO MUNKORERA ARKO NABUZE AHO NABABONA TUKAVUGANA.NIBA BISHOBOKA THANKS
  • number7 years ago
    Tel: + (250) 788 304 594





Inyarwanda BACKGROUND