RFL
Kigali

Afrifame Pictures yagabanyirije ibiciro abifuza gufata amafoto y’urwibutso, menya izindi serivisi itanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2017 16:47
0


Afrifame Pictures imaze kuba ubukombe mu gufata no gutunganya amashusho n’amafoto agendanye n’igihe tugezemo, yagabanyirije ibiciro abantu bose bifuza gufata amafoto y’urwibutso, ibagabanyirizaho 15% ku giciro cyari gisanzwe.



Afrifame Pictures yaboneyeho kwibutsa abantu ko aya mafoto y’urwibutso bashobora kuyifotoreza aho bashaka yaba muri Studio za Afrifame Pictures cyangwa se umukiriya akaba yasaba Afrifame ko imusanga mu rugo aho utuye kimwe n’ahandi hose yahitamo yaba kwifotoreza ahantu nyaburanga n’ahandi yakwihitiramo.

Izindi Serivisi Afrifame Pictures itanga

Afrifame Pictures ni kampanyi ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse iri haruguru ya UTC. Muri serivisi zitandukanye itanga harimo no gufata amashusho n’amafoto mu birori bitandukanye birimo; ubukwe, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusoza amashuri, ibirori bya Bridal shower, Baby shower, abafite Picnic n’ibindi.

Mu bukwe, Afrifame Pictures ifasha abageni n’ababatahiye ubukwe guhanga udushya mu kwifotoza. Abageni kandi bafatirwa filime mbarankuru (Documentaire/ Documentary) igaragaza amateka banyuzemo mu rukundo rwabo mbere yo kubana, ikerekanwa mu bukwe mu gihe buri kuba kuri ‘ecran’ za rutura.

Niba ushaka kwifotoza amafoto y’urwibutso cyangwa se ukaba ufite ibirori ushaka ko Afrifame Pictures izagufotoreramo ikanafata amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere (booking), icyo usabwa ni ukohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame Pictures ari yo booking@afrifamepictures.com. Niba ushaka gusobanuza kurushaho serivisi za Afrifame, wahamagara kuri telefoni igendanwa: 0788304594

Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebook, kuri Instagram wabakurikira unyuze kuri  afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 

Reba amwe mu mafoto Afrifame Pictures yagiye ifata mu bukwe bw'abantu banyuranye

Afrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame PicturesAfrifame Pictures

Niba ushaka gusobanuza kurushaho serivisi za Afrifame, wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788304594






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND