RFL
Kigali

Afrifame Pictures izafotora abafite ‘Graduation’ mu mpera z’uyu mwaka mu byiciro 2

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/11/2016 13:05
0


Mu rwego rwo gufasha abarangije amashuri yabo kubasha kubika urwibutso rw’umunsi bayasorejeho mu mafoto n’amashusho meza, Afrifame Pictures iri kwakira abashaka gufata imyanya mbere.



Afrifame Pictures ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba muri ‘Graduation, ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi birori binyuranye ndetse no gufotora abantu ku giti cyabo, ikoresheje abakozi b’inzobere ndetse n’ibyuma bigezweho.

Mu mpera z’uyu mwaka nibwo abanyeshuri  bo muri Kaminuza zinyuranye bazasoza amasomo yabo mu byiciro bitandukanye. Nyuma y’uko bisanze ko hari abarangiza amashuri yabo bakagorwa no kubona umwanya wo kwifotoza amafoto acyeye babika nk’urwibutso, Afrifame Pictures yashyizeho gahunda yo gufotora ababyifuza mu byiciro 2.

Icya mbere ni ugufotora umunyeshuri ahabereye umuhango  wo gusoza ku mugaragaro amasomo ye ndetse n’aho azakirira inshuti , abavandimwe n’abo mu muryango we bazaba baje kumushyigikira. Ikindi cyiciro kizaba icyo kumufotorera muri ‘studio’  ya Afrifame Pictures , ndetse akaba yazana n’abandi bacikanywe ku munsi we wo gusozaho amasomo ye.

Ubuyobozi bwa Afrifame Pictures busobanura ko impamvu bwashyizeho iki cyiciro cya 2 ari uko ku munsi wa ‘Graduation’ hari abo umwanya ubana muto , bakabura uko bifotoza ku buryo bwisanzuye  cyangwa hakaba abo bashakaga kwifotozanya nabo ariko batabashije kuboneka mu birori byabo. Ubuyobozi bukaba bwemeza ko iyi  gahunda yo kwifotoreza muri ‘studio’ ya Afrifame Pictures izakorwa mu minsi ikurikira iya ‘Graduation’, umunyeshuri akazana ikanzu ye ndetse n’abo ashaka kwifotozanya nabo bose.

Niba uri umunyeshuri ufite ‘Graduation’ mu minsi ya vuba, ukaba ushaka ko Afrifame Pictures izagufotora ikanafata amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking), wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame  Pictures ariyo booking@afrifamepictures.com. Niba ushaka gusobanuza kurushaho ibigendanye n’iyi gahunda ndetse na serivisi zindi za Afrifame Pictures, wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788304594.

Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebookafrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND