Afrifame Pictures ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba mu minsi mikuru inyuranye, ibirori, gufotora abantu ku giti cyabo n’ibindi. Kuva yatangira gukora ikomeje kuganwa na benshi kubera ubunararibonye muri aka kazi no gutanga serivisi inoze.
Serivisi nziza
Gushaka amafaranga biravuna, ukababara iyo ubona umuntu ayatesha agaciro aguha serivisi itari nziza. Ikintu cy’ibanze Afrifame Pictures ikora ni ukubaha no guha agaciro umukiriya n’amafaranga ye imugenera serivisi nziza. Kugerera igihe ahari bubere ubukwe, kubahiriza amasezerano ni bimwe mu bituma Afrime Pictures ikomeje kuganwa na benshi.
‘Love Story Documentary’
Mbere y’ubukwe, Afrifame Pictures ikorera abageni filime mbarankuru(Documentaire/Documentary ) ivuga ubuzima bwabo babayemo mbere y’uwo munsi, ndetse n’ubuhamya bw’ababazi maze ikerekwa inshuti n’abavandimwe ku munsi w’ibirori nyirizina(Projction)kuri ecran/screen ya rutura, ababwitabiriye bakabona koko icyabahuje gituma bagiye kubana akaramata.
Gufasha abifotoza guhanga udushya
Amafoto aba meza bitewe n'uburyo yafashwemo ariko n'uburyo abifoza bameze birushaho gutuma aryohera ijisho. Afrifame Pictures ifasha abageni guhanga udushya mu myifotoreze yabo kuburyo uzayareba atazarambirwa.
Kwereka abari mu mahanga ya kure uko ubukwe buri kugenda
Afrifame Pictures ishobora gukora Live streaming(kwerekana ubukwe imbonankubone) kuburyo aho inshuti, abafandimwe n’umuryango bari kure bashobora kureba ubukwe imbonankubone.
Kwereka abataratashye ubukwe uko umuhango wagenze
Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet , babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga, n’iyo baba bari mu mahanga ya kure.
Uretse ubukwe, Afrifame Pictures inatanga serivisi yo gufotora no gufata amashusho y’abafite umubatizo, abafite iminsi mikuru y’amavuko, inama n’ibindi binyuranye. Abahanzi bafite indirimbo bashaka gukorera amashusho nayo Afrifame Pictures ibibafashamo ku giciro buri wese yibonamo.
Decoration, Sonorisation, Make up y’abageni ,...byose ubisanga muri Afrifame
Imyiteguro y’ubukwe si ikintu kiba cyoroshye. Kuba serivisi zikenerwa ziba ari nyinshi kandi ziri ahantu hatandukanye, bigora abageni n’ababafasha kubasha kubihuriza hamwe. Nyuma yo kubona ko bigora abageni benshi , kuri ubu Afrifame yanabashyiriyeho izindi serivisi zigenda n’ubukwe kugira ngo byorohere ababagana kuzibonera hamwe. Izo serivisi ziyongereyeho ni Decoration y’ahabera ubukwe, sonorisation ndetse no kurimbisha abageni(Make up).
Ni gute wafata umwanya mbere mu gihe wifuza serivisi za Afrifame Pictures?
Uramutse ufite ibirori ushaka ko Afrifame izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking/reservation) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.
Amafoto yafotowe na Afrifame Pictures ntuhuga kuyareba
Bayafatana ubuhanga
Afrifame Pictures ifasha abakoze ubukwe kubika ibirori byabo mu mafoto asa neza kandi adateye isoni kuyereka ababagana
TANGA IGITECYEREZO