RFL
Kigali

AFCON 2017:Abarebeye imikino muri TIZAMA Bar& Rastaurent ni bo batangabuhamya, imikino ya nyuma ntigucike

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/01/2017 16:33
0


Igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2017 kigeze aharyoshye ,imikino yo mu matsinda yararangiye ,aho igeze muri 1/4 abaguwe neza ni abakurikiraniye iyi mikino muri Tizama Bar & Restaurent. Kuri ubu aha ni ho heza buri wese yakwishimira gukurikiranira iyi mikino ya nyuma y’iki gikombe.



Hari igihe ahandi ugira gutya ugasanga umuntu ari kureba umupira nyamara umutima utari hamwe kubera icyaka, umuriro ugenda akanya ku kandi cyangwa ugasanga inzara irirenza benshi mbere y’iminota mirongo icyenda y’umukino. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wasuye Tizama Bar & Resaurent yasanze ibi bibazo baramaze kubikemura cyera nubwo imikino itaratangira aha hantu hafatwa nk'aha mbere hagezweho muri Nyamirambo ho gusohokera ab'inkwakuzi ngo batangiye kuhagera.

Tuganira n’ubuyobozi bwa Tizama Bar& Restaurent bwabwiye Inyarwanda.com ko aha hantu batekereje kuhakora ku buryo bugezweho mu rwego rwo kongera imyidagaduro i Nyamirambo dore ko aha ariho hafatwa nk’umujyi mukuru w’imyidagaduro muri Kigali kandi abantu benshi bakaba bakunze kuhatemberera akaba ari yo mpamvu babategurira ahantu heza ho gusohokera.

tizamaAho berekanira imipira muri Tizama

Ubwo twahageraga twasanze inzoga n’ibindi binyobwa by’ubwoko bwose baramaze kubirangura, birunze kimwe n’ibindi bikoresho byose nkenerwa ahantu hahurira abantu benshi Tizama imaze kubitegura neza ku buryo abakunzi ba ruhago batazicwa n’irungu mu gikombe cya Afurika. Si umupira gusa kandi uba uri muri Tizama Bar & Restaurent kuko nyuma y’imikino hazajya haba hari n’umuziki abantu bakabyina dore ko ari kamwe mu tubari dukora amasaha 24/24 iminsi irindwi ku yindi mu mujyi wa Kigali.

Usibye ibijyanye n’imyidagaduro rero Tizama Bar & Restaurent amafunguro yaho aboneka amasaha yose y’umunsi ni kimwe mu byo biteguye ko bizatuma abakiriya babo bishima kuko aha niho honyine inzara idashobora kukwicira kuko igikoni cyabo kirangwa n’isuku gikora iminsi yose amasaha yose. Ibi byiza byose usanga muri Tizama iyo bihuye no kuba ibiciro byoroheye buri wese bihita bihamya ko ari ahantu heza ho gusohokera.

Aka kabari gafite restaurant nziza cyane gaherereye i Nyamirambo haruguru gato ya Rafiki Club, aho uba urebana na Banki ya Kigali (BK) y’inyamirambo dore ko ari no ku muhanda ibyiza byose bikaba bikugeraho wirebera ku muhanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND