RFL
Kigali

Adele Mukamusonera wasigiwe inkovu na Jenoside yagaruriwe icyizere na 'Airtel Touching Lives Initiative'

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/07/2016 16:37
0


Adele Mukamusonera atuye Mont Kigali, ni umwe mu banyarwanda bagize amahirwe yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ariko kugeza na n’uyu munsi akaba akibana n’ibikomere yasigiwe n’ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.



Mu gihe cya jenoside Adele yafashwe ku ngufu ndetse bimuviramo kwandura virusi itera Sida. Nk’uko abivuga, Adele yafashwe ku ngufu n’abantu benshi ndetse harimo n’abana. Adele kandi ngo yatawe mu musarane ahetse umwana we w’umuhungu.

“Nari muhetse mu mugongo. Badufashe nahise mushyira mu gituza bahita batujugunya mu musarane. Ukuboko kwanjye kwarahiye ariko ntitwapfuye. Nagerageje kuva muri uwo musarane n’umuhungu wanjye dusubira mu rugo. Ngeze mu rugo nafashe umuhungu wanjye Gilbert muha mama njye njya gushaka icyo kurya. Ngeze ku muhanda wa kabiri nibwo abicanyi bambonye bansaba gukuramo imyenda batangira kuntera amabuye.”

mukamusonera

Mukamusonera izozi ze zabaye impamo kubera gahunda ya Airtel Touching Lives

Mukamusonera akomeza agira ati “nafashwe ku ngufu n’abagabo batatu uwa kane yari umwana w’imyaka 7. Data yari hafi aho akubitwa mu gihe nanjye bantotezaga. Yageze ubwo avuga ko yifuza ko bamwica mu cyimbo cyanjye.” Ibi ni ibyo yongeyeho m’amarira ashoka ku itama rye ry’ibumoso.

Kugeza ubu Mukamusonera umuryango we ntiwabashaga kwita ku byo akenera mu buzima bwa buri munsi byiyongera ku kuba abana na nyina w’imyaka 80. N’ubwo yari atunzwe n’ifunguro rimwe ku munsi nabwo ari igikoma gusa, Mukamusonera Adele yahoranaga inzozi z’uko umunsi umwe yazatura mu nzu ye bwite ndetse akabasha kurya icyo yifuza nk’indi miryango.

Icyifuzo cya Adele cyasubijwe ejo ku itariki 26/07/2016 muri gahunda ya Airtel Touching Lives ndetse iyi gahunda ku nshuro yayo ya mbere ikaba yaraciye kuri televiziyo y’u Rwanda, Adele akaba ari uwa mbere wagize aya mahirwe yo gufashwa n’iyi gahunda kuva yafungurwa ku mugaragaro muri Mata uyu mwaka. Airtel Rwanda Touching Lives ni gahunda yashyiriweho guhemba abantu bakoze iyo bwabaga kugira ngo bahindure ubuzima bwabo n’ubw’abantu bose.

“Sinzi uko nabivuga, sinatekerezaga ko hakiri abantu bagitekereza ku bandi nk’uko nitaweho. Namye ndota kuzatunga inzu yanjye bwite no kurya ifunguro nk’iry’abandi” Mukamusonera avugana ibinezaneza.

Airtel touching lives kandi yanasuye umuryango wa Jean De Dieu na Mukampabuka Rusi batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga ahitwa Nyarurama. Uyu muryango ufite abana 4 ariko 2 muri bo bakaba babana n’ubumuga, ntibicara, ntibagenda cyangwa ngo bavuge. Nk’uko bivugwa na Mukampabuka, umwana w’umuhungu ku mezi 6 yararwaye ndetse akagwa igihe cyose agerageje kwicara nk’abandi bana. Abaganga bagaragaje ko yavutse afite umwuka muke aribyo baymuteye ubwo burwayi bwo mu mutwe.

muk

Mukampabuka afite abana 2 babana n'ubumuga

Jean De Dieu nawe yunzemo ati “Ni imbogamizi ikomeye iyo ufite abana babana n’ubumuga. Njye n’umugore wanjye ntidukora twisanzuye kuko umwe ajya gushakisha akazi mu gihe undi aba agomba kuguma mu rugo yita ku bana”

 mukampabuka

Mukampabuka agaburira umwana we utabasha kwigaburira

Uyu muryango uvuga ko wabaye nk’ubonye urumuri nyuma y’igihe kinini mu mwiima igihe gahunda ya Airtel Touching Lives yabemereraga kwishyura amafaranga y’ishuri mu Inkuru Nziza Ortopedic Hospital aho abana babana n’ubumuga butandukanye bavurwa ndetse bakanigishwa.

Mu bindi Airtel Touching Lives yafashije uyu muryango ni ukubona akagare kabugenewe kazajya gafasha umwana wabo w’umuhungu mu kugira aho ajya. Si ibi gusa kuko uyu muryango wanahawe ubucuruzi buciriritse buzajya bubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda Michael Adjei Nii Boye nawe yavuze ko hari abantu benshi bakeneye ubufasha bwa sosiyete kugira ngo ubuzima bwabo bubashe gukomeza ari nayo mpamvu Airtel igiye gukomeza iyi gahunda yo gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye.  Gahunda ya Airtel Touching Lives izajya itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda saa moya n’igice z’umugoroba (7:30) ndetse no kuwa kabiri kuti TV1 saa kumi n’ebyiri mu gihe cy’ibyumweru 11.

Airtel ni kompanyi y’iby’itumanaho ikomeye ku isi ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri 18, icyicaro cyayo gikuru giherereye muri New Delhi mu Buhinde. Airtel ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 361 mu bihugu byose ikoreramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND