RFL
Kigali

Active banyuze abasohokeye mu kabyiniro 'AP Club' ya Ambassador’s Park-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2018 20:07
1


Mu ijoro ryakeye tariki 21 Nzeri 2018 Itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Derek ndetse na Olivis baraye bataramiye mu kabyiniro (Nigth Club) yitwa 'AP Club' ya Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.



Active yaraye itaramiye muri « AP Club » igashimisha abahasohokeye ifite indirimbo zakunzwe nanubu harimo nka : « Bape » bahuriyemo na Dj Marnuad, « Aisha », « Kuki njyewe » n’izindi nyinshi zatumye iri tsinda rikomeza guhangwa amaso. Active bakoreye mu ngata Khalfan, Riderman n’abandi bamaze gutaramira muri « AP Club ».

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikaba iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi.

AMAFOTO:

 active

Active bataramiye Ambassador's Park

bose

Olivis wa Active

derekr

Dereke

dk

vashimibs

babunze

Bashimishije benshi

abasohoye

REBA HANO 'BAPE' YA ACTIVE BAKORANYE NA DJ MARNAUD

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ineza5 years ago
    Ntikatubashye narimpari ntsburyohe bwaribuhari kuko ibyobakoraga nabamansuzi baraniko icyobandukaniyeho nukobyina indirimbo zabo. Bajye bategura kuburyo nibura ibyotwumva kuri audio zabo bigaragara 50% mugitaramo nahubundi mubitaramo nkibi babatubeshya





Inyarwanda BACKGROUND