RFL
Kigali

Abanyamahirwe Heineken yajyanye kureba Real Madrid ikina na Liverpool bagarutse bahuye na Fernando na Christian-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2018 18:37
0


Abanyamahirwe batsindiye amatike yo kujyanwa na Heineken ishami ryo mu Rwanda i Athens mu Bugereki kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje ibigugu by’amakipe, Liverpool na Real Madrid bagarutse mu Rwanda.



Bagiriye ibihe byiza muri iki gihugu; aho beretswe uyu mukino, batemberezwa ahantu nyaburanga hatandukanye hihariye, bahura na bamwe mu bahoze ari abakinnyi b’aya makipe yombi yakinnye ari yo Real Madrid na Liverpool.

Aba banyamahirwe bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigai i Kanombe kuwa 25 Gicurasi 2018. Baruhukiye mu birori byari byateguwe na Heineken, bumva umuziki unyuranye, bahabwa icyo kurya no kunywa. Muri iryo joro bahuye n’umukinnyi wanyuze muri Liverpool na Real Madrid akaba yaranakinnye imikino ine muri UEFA Champions League ari we Fernando Morientez.

Fernando

Danny Kaziviya ari kumwe n'umukinnyi Feranando Morientez waciye muri Real Madrid na Liverpool

Ku munsi wakurikiyeho aba banyamahirwe basohokoye ku mazi bareba umucanga wo ku nyanja, bakinnye kandi umukino wa Beach Football banahabwa BBQ buffet. Bongeye gutungurwa kandi no guhura n’umukinnyi wanyuze mu ikipe ya Real Madrid, Christian Karembeu wabasanganiye bagakinira kuri uwo mucanga.

Kuri ubu uyu wahoze ari umukinnyi Christian Karembeu ari mu Bugereki aho ari umwe mu bajyanama b’ikipe y’u Bugereki Olympiacos F.C. Yasanganiye aba banyamahirwe bo ku isi yose bagiye kureba umukino wa nyuma wahuje Liverpool na Real Madrid babifashijwemo na Heineken, barifotoranya banafata umwanya baganira mu rurimi rwa Espagne (Spanish).

abanyamahirwe

Eudes watsindiye itike yifotozanyije na Christian wakinnye muri Real Madrid

Mbere y’uko bwira, abanyamahirwe bajyanwe ku nyubako ya Zappeion aho Heineken yari yateguye ho kurebera umukino wa nyuma UEFA Champions League. Aba banyamahirwe barebye uyu mukino bari kumwe na Fernando Morientez wakinnye muri Real Madrid mu 1988 ndetse na Christian Karembeu yari ahari ubwo Real Madrid yegukanaga igikombe cya gatatu itsinze Liverpool ibitego bitatu kuri kimwe.

Danny Kaziviya wagize amahirwe yo kujya mu Bugereki atwawe na Heineken yavuze ko atengushywe n’ikipe yafanaga ariko ko azakomeza kuyikunda. Yagize ati "Ntengushwe n’ikipe yanjye bitewe n’uko itabashije gutsinda. Ariko nyine byari byiza buriya hari isomo dusigaranye. Mbikuye ku mutima mwarakoze cyane Heineken kudutwara iyi weekend yose.”

Nk’ibisanzwe Heineken nk’Umuterankunga Mukuru w’irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo buri mwaka itegura umujyi ihurizamo abakiriya bayo baba bagize amahirwe yo gutombora.

Aba bakiriya bekerekwa umukino uba wahuje ayo makipe yageze ku mukino wa nyuma bakanatemberezwa bagakorerwa n’ibindi bisiga urwibutso rudasaza ku banyamahirwe bo mu bihugu binyuranye. Aba banyamahirwe banahuzwa na bamwe mu bakinnyi babiciye bigacika mu mupira w’amaguru.

Icyo kurya

Byari ubusabane; icyo kurya, kunywa, gutembere n'ibindi byinshi

ku cyicaro

heineken Promotion

Ku cyicaro cya Heineken niho barebeye uyu mupira wahuje Real Madrid na Liverpool

Iyi tombola itegurwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya 'Heineken'. Heineken ni umuterankunga w'icyubahiro wa UEFA Champions League.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND