RFL
Kigali

Abasaga 150 mu gihugu biyandikishije mu gikorwa cyo kwimika ubumuntu cya Airtel Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2016 20:05
0


Mu gikorwa cyo kwimika ubumuntu cyatangijwe na Airtel Rwanda aho iri gushaka abantu bo kwitabwaho kubera ubuzima bugoye babayeho ndetse no mu gushaka imiryango ireberera abantu bayeho mu bwigunge bakeneye ubufasha, kugeza ubu abasaga 150 mu gihugu hose bamaze kwiyandikisha no gutanga inkuru zabo.



‘Airtel Touching Lives’ ni igikorwa cyo kwimika ubumuntu cyatangijwe na Airtel Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4 Mata 2016. Muri aba bantu 150 biyandikishije, Airtel izatoranyamo abantu 26 bakeneye ubufasha kurusha abandi, izagende ibatera inkunga mu gihe cy’amezi atatu.

Uyu mushinga wo gushakisha aba bantu n’imiryango yo guterwa inkunga muri gahunda yo kwimika ubumuntu ‘Airtel Touching Lives’ , wamuritswe mu kwezi kwa Mata 2016, naho tariki 5 Gicurasi 2016 Airtel ikusanya inyandiko z’abasaga 150 banditse basaba kwinjira muri ‘Airtel Touching Lives’.

Michael Adjei ubwo yavugaga ku bantu biyandikishije,yavuze ko hari ababikoze mu buryo bwo guhamagara, kwandika ubutumwa bugufi,kuri E-Mail ndetse n'inyandiko. Nyuma yo kwiyandikisha,ikigiye gukurikiraho ni ukwigana ubushishozi mu gutoranya abantu bakwiye by’ukuri kujya muri ‘Airtel Touching Lives’.

Nk’uko bisanzwe bikorwa mu bihugu bitandukanye bya Afrika,abazatoranywa muri ‘Airtel Touching Lives’ bazahabwa umwanya bavuge ku nkuru zabo bandikishije. Inkuru z’abantu zizatoranywa zizamenyekana mu matariki yo hagati mu kwezi kwa Kamena 2016 ku matereviziyo atandukanye ya hano mu Rwanda.

Airtel Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND