RFL
Kigali

Abandi banyamahirwe batsindiye ibihembo byabo muri gahunda ya Airtel yiswe "Igitego"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/08/2014 19:00
0


Mu gihe hakomeje tombola ya Airtel yiswe Igitego aho kugeza ubu hategerejwe uzegukana imodoka ariyo gihembo gikuru,kuri uyu wa gatanu,abandi banyamahirwe bahawe ibihembo byabo.



Muri iki gikorwa cyabereye I Gikondo ahari kubera imurikagurisha,abanyamahirwe batandukanye bashyikirijwe ibihembo byabo by’amafaranga harimo amafaranga ibihumbi 20,ibihumbi 50 ndetse n’andi kugeza ku bihumbi 100.

mm

Ngirinshuti Salomon,umwe mu batsindiye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yatangaje ko Atari ubwa mbere atsindira ibihembo bya Airtel dore ko yari aherutse no gutsindira telephone yo mu bwoko bwa Blackberry.Salomon yavuze ko nta rindi banga yakoresheje ritari ugukina cyane agakomeza kongera amanita.Salomon kandi ashimira Airtel ku buryo ikoresha umucyo mu mikino yose igenda itegurira abafatabuguzi bayo.

gg

Patrick Baraka,undi watsindiye  amafaranga yavuze ko ashimira Airtel ku gikorwa nk’iki ndetse anashishikariza abandi bafatabuguzi ba Airtel kwitabira uyu mukino dore ko nabo amahirwe ashobora kubasekera.

nn

Twabibutsa ko uyu mukino” Igitego” wa Airtel ukinwa aho wohereza ijambo 1 cyangwa GO ku mubare w’155 maze amanita akagenda yiyongera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND