RFL
Kigali

Abakozi n'abayobozi ba Tigo Rwanda basuye urwibutso rwa Ntarama banifatanya n'imfubyi za Jonoside mu murenge wa Ntarama bazitera inkunga.

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:10/04/2015 17:42
3


Kuri uyu wa Gatanu nibwo abayobozi n’ abakozi ba Tigo Rwanda bifatanyije n’ abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ndetse bifatanya n’ imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside banazitera inkunga izazifasha kwiyubaka.



Abakozi ba Tigo Rwanda bahagurutse ku kicaro cyayo giherereye ku Muhima berekeza ku Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera ahagana ku isaha ya munanai z’ amanywa. Kuba ubuyobozi bwa Tigo bwaratekereje gusura uru Rwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y’ abishwe agashinyaguro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bihuye n' amateka yaho ndetse n' itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi kuko mu karere ka Bugesera ariho haberega igeragezwa rya Jenoside.

tigo

tigo

tigo

Bakihagera babanje gusobanurirwa amateka yaranze akarere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane mu murenge wa Ntarama

Abayobozi ba Tigo Rwanda barangajwe imbere n' umubobozi wayo mu Rwanda Tongai Maramba hamwe n’ abakozi bayo, bakihagera babanje gusobanurirwa amateka yaranze akarere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside na mbere yaho, cyane ko mu karere ka Bugesera ariho haberaga igeragezwa ry’ umugambi wa Jenoside. Basobanurirwa ukuntu abatutsi bari bahungiye ku santariri (central) ya Ntarama, bibwira ko ubwo ari mu rusengero wenda batari bwicwe, ariko nyamara bakabica urw’ agashinyaguro.

Nyuma yo gusobanukirwa neza ibyabaye, abayobozi n’ abakozi beretswe ibice bitandukanye by’ urwibutso babasha kwibonera n’ amaso yabo ibyabaye mu Rwanda ndetse banashyira indabo ku rwibutso mu Rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside.

Umuyobozi mukuru wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba n’ ikiniga cyinshi akaba yavuze ko ibyabaye mu Rwanda birenze ubwenge bwa muntu, avuga ko amaze kubona n’ amaso ye ibyabaye akanatekereza aho igihugu kigeze abona ko ejo hazaza h’ u Rwanda ari heza ndetse ashimangira ko Tigo izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no kurinda ibyageweho n’ ubuyobozi bwiza.

tigo

Umuyobozi wa Tigo mu Rwanda, Bwana Tongai Maramba

ceo tigo

Umuyobozi wa Tigo Rwanda Bwana Tongai Maramba ashyira umukono gitabo cy'abasuye urwibutso rwa Ntarama

Muri iki gikorwa ubuyobozi bwa Tigo buakaba bwazirikanye abana b’ imfubyi bo mu murenge wa Ntarama maze banabagenera inkunga ya miliyoni ebyiri z’ amafaranga y’ u Rwanda (2,000,000 RFW) zizabafasha mukwiyubaka no kwigira ndetse banatanga inkunga ya miliyoni imwe y’ amafaranga y’ u Rwanda (1,000,000) yo kuguma kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

tigo

Imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu w' 1994 bafashwe mu mugongo na Tigo Rwanda

ceo tigo

Umuyobozi wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba ashyira inkunga yo gukomeza kubungabunga urwibutso rwa Ntarama rushyunguyemo abatutsi basaga ibihumbi bitanu.

ceo tigo

Umuyobozi wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba ashyikiriza sheki y' amafaranga agera kuri miliyoni 2 yatewe inkunga imfubyi za Jenoside mu murenge wa Ntarama.

tigo

Abayobozi n' abakozi ba Tigo mu Rwanda

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    na bantu beza imana ibahe umugisha.
  • thacien9 years ago
    Ukuboko kwiburyo nigutanga ukundi ntikuzabimenye.Ntimwakagombye gukora inkuru yibi rwose
  • thacien9 years ago
    Ukuboko kwiburyo nigutanga ukundi ntikuzabimenye.Ntimwakagombye gukora inkuru yibi rwose





Inyarwanda BACKGROUND