Abakozi n’abayobozi ba MTN Rwanda bagiye mu Gatsata basura Jordan Foundation kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018. Uyu muryango wasuwe na MTN ni umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona barererwa hamwe.MTN yasuye aba bana ibagenera inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yashimiye umubyeyi watangije iki kigo biturutse ku mwana we Jordan wavukanye ubumuga bwo kutabona bigatuma yiyemeza gufasha abandi bameze nka we. Yavuze ko na bo ari abana nk’abandi bashobora kurerwa neza bakazavamo abantu bakomeye. Yagize ati:
Ndashimira cyane Bahati Vanessa, byankoze ku mutima, ni igikorwa gishimishije cyane kubona ikibazo cyakubayeho cyaratumye utekereza no gufasha abandi, ni igikorwa cyiza no kuri aba bagufasha. Ni ubwitange bukomeye cyane n’uburyo ubasha kubikora ubihuje n’indi mibereho y’ubuzima bwawe. Ndabizi neza ko aba bana bagushimira mu mutima ariko nanjye numvaga nshaka kugushimira mu mwanya wabo. Uburyo bafite uburere bwiza n’uko batwakiranye umutima mwiza ni ibintu bishimishije cyane, Jordan na we namukunze cyane twahoranye mu kanya. Buri wese yaba uwo ashaka, aba bana bakwiga na bo bakavamo abantu bakomeye bagateza imbere igihugu, ibyo twazanye ntabwo ari ibihambaye cyane ariko bikoranywe urukundo.
Muri iki gikorwa aba abana ba Jordan foundation baririmbiye abashyitsi banabavugira umuvugo wateye benshi mu bashyitsi kugira ikiniga. Nyuma yaho hatazwe umwanya kuri Bahati Vanessa washinze uyu muryango asobanura muri make uko igikorwa cyo gushinga umuryango wa Jordan foundation cyavutse anatanga ubuhamya bw’uko urugendo rwe rwatangiye kuva yibarutse Jordan kugeza agize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango ubu urererwamo abana 22.
REBA HANO VIDEO UBWO MTN YAJYA GUFASHA
Umuhuzabikorwa wa gahunda z’ibikorwa by’urukundo (MTN Thanksgiving), Ruyenzi Robert, yavuze ko inkunga yose yatanzwe ivuye mu bakozi b’iki kigo igera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko bakazagenda batanga n’ibindi bikoresho bitandukanye kuri iki kigo mu bihe biri imbere ndetse n’ahandi.
Muri uyu muhango wateguwe na MTN Rwanda habaye igikorwa cyo gukata umutsima no gusangira maze abashyitsi bahabwa umwanya wo kwandika mu gitabo cy’abashyitsi basoza bafata ifoto y’urwibutso.
Abayobozi ba MTN bakigera muri Jordan FoundationAbana barererwa muri Jordan Foundation baganirizwa n'ubuyobozi bwa MTNAbana, abakozi ba MTN n'ubuyobozi bwa Jordan Foundation bakatana umutsimaBafatanye ifoto y'urwibutso
REBA HANO VIDEO UBWO MTN YAJYA GUFASHA JORDAN FOUNDATION
TANGA IGITECYEREZO