RFL
Kigali

Abakorana na MTN bashyiriweho uburyo bushya bwo kwishyura Tagisi moto

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:26/01/2018 23:20
0


Abakorana na MTN bashyiriweho uburyo bushya bwo kwishyura tagisi moto ndetse byemejwe ko nyuma y’igihe gito kwishyura amafaranga mu ntoki kuri tagisi moto bizacika burundu.



Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 26 Mutarama 2017 cyari kigamije kumurika ku mugaragaro uburyo bwo kwishyura tagisi moto udatanze amafaranga mu ntoki. Ubu buryo bwamuritswe bukoreshwa gusa n’umuntu ukoresha MTN mobile money ndetse na sosiyete yitwa Yegomoto isanzwe ikoresha ikoranabuhanga ribwira umugenzi amafaranga yishyura bitewe n’urugendo akoze. Iki gikorwa MTN yakoze kikaba kiza cyunganira gahunda ya leta y’u Rwanda ya “Cashless”uburyo bwo kutagendana amafaranga.

MTN

Ubuyobozi bwa MTN, Police, RURA na Yegomoto bwari buhagarariwe muri uyu muhango

MTN

Nyirishema Patrick,umuyobozi wa RURA ati "Turashaka ko umwuga wo gutwara moto usirimuka"

MTN

MTN

Bafatanyije gukata umutsima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND