RFL
Kigali

Abakorana na Afrifame Pictures bakomeje kuryoherwa n’ibirori, Dore impamvu 10 na we wakorana nayo!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2017 17:07
0


Afrifame Pictures ni inzu itunganya amafoto n’amashusho ya Afrifame Pictures ishamikiye ku kigo cya Inyarwanda Ltd. Kuri ubu abakorana na Afrifame Pictures bakomeje kugenda baryoherwa n’ibirori.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho impamvu na we usoma iyi nkuru ukwiye gukorana na Afrifame Pictures kuko magingo aya irakataje mu gutanga serivisi nziza mu bijyanye n’amashusho ndetse n’amafoto y’ibirori nk’uko abakiliya babyifuza. Mu byo bashimira Afrifame Pictures, harimo ibiciro utasanga ahandi, abakozi b’inzobere muri aka kazi, ibikoresho bigezweho, kubahiriza amasezerano, guhanga udushya n’ibindi.

MU BURYO BURAMBUYE DORE IMPAMVU ZIFATIKA ZATUMA UKORANA NA AFRIFAME PICTURES:

1.Ibiciro bikunogeye utasanga ahandi

Akenshi iyo umuntu ajya gutegura ibirori, kimwe mu bintu bya ngombwa arebaho ni ibiciro asabwa bijyanye n’uko mu mufuka we hagagaze. Ibi bibazo Afrifame Pictures yarabikemuye kuko yabashyiriyeho ibiciro bijyanye n’uko buri muntu yifite, bitewe n’ibyo yifuza kandi bimunogeye. Ku biciro byari bisanzwe, kuri ubu byagabanyijweho 30% yose mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru yanyu kandi mudahenzwe.

2.Abakozi bafite ubushobozi bagukorera ibyo wifuza

Burya ntabwo wabona ibyiza wifuza mu gihe utabikorewe n’abantu bafite ubushobozi bwo kubikora. Afrifame Pictures ifite abakozi b’inzobere muri aka kazi, haba ku bijyanye no gufata amashusho ndetse no gufotora nk’uko bigaragarira mu mafoto n’amashusho bihabwa abakiliya bakorana nayo.

3.Ibikoresho bigezweho utasanga ahandi

Mu bantu bafata amashusho, bagira umugani uvuga ko amashusho afashe nabi yose aba ari ay’ubukwe. Muri Afrifame Pictures twahaye agaciro ibirori byanyu byaba iby’ubukwe, isabukuru y’amavuko, n’ibindi ku buryo tubibafatira mu buryo bugezweho. Ibi nta kindi kibidushoboza uretse ibikoresho bigezweho. Nta hantu handi wasanga mu bukwe bakoresha igikoresho kizwi nka JIB gifata amashusho yo hejuru, dore ko kiboneka hake mu Rwanda, ariko muri Afrifame Pictures kirakoreshwa mu birori byawe ku buryo amashusho aba aryoheye ijisho ry’uyareba.

4.Kubahiriza amasezerano yumvikanweho

Benshi mu bantu bari muri aka kazi ko gukora amashusho n’amafoto bazwiho kutubahiriza amasezerano, by’umwihariko ku bigendanye n’igihe ibyo basabwa gukora bigomba kurangirira. Iki kibazo muri Afrifame Pictures ntikiharangwa, dore ko uko umukiliya yifuza ariko akorerwa kuko umukiliya ari umwami.

5.Kugufasha guhanga udushya mu mashusho n’amafoto bizakuryohereza ibirori

Muri Afrifame Pictures tubafasha guhanga udushya haba mu buryo bw’amashusho ndetse n’amafoto y’ibirori byawe. Mbere y’uko ibirori nyirizina by’ubukwe biba, tugufasha gukora agafilime kagufi kavuga ubuzima bwanyu mwabayemo mbere y’uwo munsi, ndetse n’ubuhamya bw’ababazi maze kakerekwa Inshuti n’abavandimwe ku munsi w’ibirori byanyu, bakabona koko icyabahuje kigatuma mugiye kubana akaramata.

6.Kuguherekeza mu mihango yose y'ubukwe

Si aka gafilime gusa, kuko tubafasha no guhitamo uburyo bwiza bwo kwifotoza ku buryo umunsi wanyu mu mafoto utazibagirana mu mateka, kandi tukabaherekeza kuva mujya gusezerana mu rukiko, gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana, kwifotoza amafoto y’urwibutso, kwiyakira (reception), ndetse no gutwikurura byose bibumbiye mu giciro kimwe kandi cyo hasi utasanga ahandi.

7. Kwereka abari mu mahanga ya kure uko ubukwe buri kugenda

Afrifame Pictures ishobora gukora Live streaming (kwerekana ubukwe imbonankubone) ku buryo aho inshuti, abavandimwe n’umuryango bari kure bashobora kureba ubukwe imbonankubone.

8.Kwereka abataratashye ubukwe uko umuhango wagenze

Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet , babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mu gihe wabahaye umubare w’ibanga, n’iyo baba bari mu mahanga ya kure.

9. Sonorisation, Make up y’abageni ,...byose ubisanga muri Afrifame

Imyiteguro y’ubukwe si ikintu kiba cyoroshye. Kuba serivisi zikenerwa ziba ari nyinshi kandi ziri ahantu hatandukanye, bigora abageni n’ababafasha kubasha kubihuriza hamwe. Nyuma yo kubona ko bigora abageni benshi, kuri ubu Afrifame yanabashyiriyeho izindi serivisi zigendana n’ubukwe kugira ngo byorohere ababagana kuzibonera hamwe. Izo serivisi ziyongereyeho ni sonorisation ndetse no kurimbisha abageni (Make up).

10. Love Story, gahunda igenewe abakundana

Afrifame Pictures ifite na gahunda nshya yitwa ’Lovestory’. Abakundana bashaka kwifotoza mu gihe basohokeye ahantu nyaburanga bamenyesha Afrifame Pictures ikabafasha mu kubika urwibutso rw’ibihe byiza bahagiriye mu mafoto n’amashusho. Si ahantu nyaburanga gusa, aho abakundana baba basohokeye hose bakifuza gufatirwa amafoto, Afrifame Pictures irabibakorera. Ibi kandi bigendana no kuba abakundana baza muri studio ya Afrifame Pictures ikabafatira amafoto akeye kandi arimo udushya (Creativity) tugendanye n’igihe tugezemo.

Si ibyo gusa kandi Afrifame Pictures ikora kuko inatanga serivisi yo gufotora no gufata amashusho y’abafite umubatizo, abafite iminsi mikuru y’amavuko, inama, ibirori bya Bridal shower, Baby shower n'ibindi binyuranye. Aha hose Afrifame Pictures igufasha gusigarana urwibutso rw'amafoto n'amashusho kandi ku giciro utasanga ahandi. 

N’ubwo twibanze ku bukwe sicyo cyonyine dukora kuko tugufasha gushyira mu mashusho n’amafoto ibirori byose byaba ibyo kwakira impamyabumenyi, umuhango wo gushyingura, inama zinyuranye, amashusho yo kwamamaza (TV Commercial), filime n’ibindi byose bijyanye n’amashusho.

Ukeneye serivisi za Afrifame Pictures wadusanga aho dukorera mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse muri etage ya 2, ku ruhande rureba inyubako ya UTC cyangwa ukaba wahamagara kuri telefoni 0788304594.

Amwe mu mafoto yafashwe na Afrifame Pictures

Image result for Afrifame Pictures babyshowerImage result for Afrifame Pictures babyshowerAfrifame PicturesAfrifame Pictures

Ubukwe 5Afrifame

Afrifame

Abakozi b'abahanga n'ibikoresho bigezweho nibyo Afrifame Pictures yifashisha mu gufotora amafoto nkaya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND