RFL
Kigali

Abakiriya ba Aritel Money bagiye kujya bayikoresha ku buntu

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:15/09/2014 12:25
1


Airtel Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo yise “Noneho N’ubuntu” yafashije abakiriya bayo bose bakoresha Airtel Money ku buntu haba mu kubitsa, kubikuza cyangwa se n’ibindi bikorwa kuri Airtel Money.



Nk’uko umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Teddy Bhullar yabitangaje iyi gahunda ije mu rwego rwo korohereza abanyarwanda mu bijyanye n’umutungo bakoresha kuri telefoni zabo.

Yagize ati “Iyi gahunda izaha abakiriya bacu ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange amahirwe yo gukoresha Airtel Money ndetse n’izindi serivisi dutanga. Abakiriya bazabasha kohereza no kwakira amafaranga, kugura umuriro ndetse n’ibindi bikoreshwa muri Airtel Money ku buntu.”

Gahunda “Noneho N’ubuntu” igamije kurushaho kumenyereza abanyarwanda kuba bakorera ubucuruzi bwabo kuri telefoni. Nk’uko banki y’igihugu ibitangaza gahunda ihari ni uko abanyarwanda bazaba babasha gukoresha amafaranga batayafashe mu ntoki ku kigero cya 80% mu mwaka wa 2017. “Noneho N’ubuntu” ikaba ije mu rwego rwo gufasha muri iyi gahunda.

Bwana Phillip Onzoma, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Aritel Rwanda yatangaje ko kandi Airtel izibanda ku gufasha abaturarwanda ibaha ubumenyi bw’ibanze ngo babashe kuba bakoresha neza iyi gahunda bityo babe babasha kuyikoresha mu kuzamura ubucuruzi bwabo mu buryo bugezweho.

Kugeza ubu Airtel Money ifite abafatabuguzi basaga 680,000 ndetse n’abakozi bayo(agent) bagera ku 1000 mu gihugu hose. Airtel Rwanda kandi yanatangaje ku mugaragaro uburyo bwayo bw’ikoranabuhanga rya ATM aho umufatabuguzi wa Airtel ashobora kubikuruza kuri ATM ya I&M Bank mu gihugu hose.

Gahunda yo gukoresha telefoni mu bucuruzi yatangijwe mu mwaka wa 2012, uko iminsi igenda nayo ikaba igenda yongerwamo gahunda nyinshi zitandukanye nko kuba wagura amafaranga yo guhamagara ukoresheje Airtel Money ndetse no kwishyura uburenganzira bwo kubaka mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didos9 years ago
    byaba ari byiza daa





Inyarwanda BACKGROUND