RFL
Kigali

Mutabazi na Uwera bahawe amahirwe na ABE Initiative yo kwiga Masters mu Buyapani bavuze impamba bahavanye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/08/2017 16:29
0


Mutabazi Charles na Uwera Jane bagize amahirwe yo gukomeza icyiciro cya 3 cya kaminuza mu Buyapani babikesha ABE Initiative bavuga ko iki gihugu cyateye imbere cyane cyane mu bijyanye na tekinoloji, bakaba baracyigiyemo byinshi batwaye nk’impamba izabafasha guteza u Rwanda imbere.



ABE Initiative (African Business Education Initiative for Youth) ni gahunda iha amahirwe yo kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza (Master’s Degree) ndetse n’amahugurwa cyangwa kwimenyereza (Internship) ku rubyiruko rwo muri Afurika rugaragaza ubushobozi bwo kuba rwateza imbere ibijyanye n’inganda muri Afurika. Inyarwanda.com yaganiriye na bamwe mu babashije kujya kwiga mu Buyapani bagira byinshi badusangiza mu byo bungukiyeyo.

Mutabazi Charles yagiye mu Buyapani nk’umwe mu bari bahataniye gutsindira kujya kwiga mu Buyapani binyuze muri ABE, yagiye kwigayo ibijyanye n’ikoranabuhanga (Computer Science and software development), yagiye afite amatsiko menshi ndetse agezeyo yasanze mu Buyapani hariyo umuco utandukanye n’uwo mu Rwanda, gusa ngo icy’ingenzi yahabonye mu bijyanye n’ubuzima busanzwe ni uko abantu baho bakunda abantu kandi badaheza abanyamahanga. Mu bijyanye n’amasomo, avuga ko yashimishijwe cyane n’uko yagiyeyo agiye kwiga ibyo akunda kandi agasanga imyigishirize yaho iteye imbere.

jica

Mutabazi Charles yagiye kwiga yavuye mu Buyapani aho yize ibijyanye n'ikoranabuhanga

Tumubajije umwihariko yabonye muri iyi masters, Charles yagize ati “Umwihariko wayo, iyo urangije kwiga uhabwa amahirwe yo gukora intership (kwimenyereza) hamwe na company zo mu buyapani. Ibyo byaguhaga experience (uburambe) mbere na mbere kureba uburyo abayapani bakora mu kazi kabo gasanzwe. Ibyo bigufasha kubigiraho nka bubiness ethics (indangagaciro) nawe ukaba wazizana ukazikoresha inaha”

Twanaganiriye na Uwera Jane, nawe yagize amahirwe yo kujya kwiga mu Buyapani ibijyanye no kubyaza ingufu  amashanyarazi (geothermal). Kuri Jane, kujya kwiga mu Buyapani ntibyamwongereye gusa ubumenyi mu byo yakoraga, ahubwo yanabigiyeho indangagaciro zafasha buri munyarwanda wese ukora ubucuruzi kuba yakwiteza imbere.

Ibi kandi yabihuriyeho na Mutabazi Charles, bombi bahamya ko abayapani bagira indangagaciro yo kubaha umurimo, kubahiriza igihe no kubaha abantu. Ibi bintu ngo bahamya ko ari byo bishobora kuba bituma Ubuyapani bubarirwa muri bimwe mu bihugu by’ibihangange kuko umuyapani aho ari hose akunda umurimo, akagira ikinyabupfura kandi bagashyira imbere gukunda igihugu.

Jane kandi yishimiye ko mu kwiga kwe, yabonaga ibikoresho byose bihagije ndetse bakagira abarimu babafasha cyane mu myigire ntibabareke ngo bifashe. Kuri we kandi, ngo ibyo yigiyeyo yatangiye kubibyaza umusaruro kubera ko agerageza gukora akazi kanoze nk’uko yabibonaga ku Bayapani. Kwakira neza abakiliya, gutunganya akazi ku gihe, kubahiriza amasezerano n’abafanyabikorwa, ibyo byose agerageza kubikoresha mu kazi ke ka buri munsi.

jica

Uwera Jane

Nk’uko Jane na Mutabazi bagize amahirwe yo kwiga amasomo yabafashije kuba bamwe mu bagira uruhare mu guteza imbere igihugu, twagize amatsiko yo kubabaza icyo babwira urubyiruko rw’u Rwanda, cyane cyane ko ariyo maboko y’igihugu, kugira ngo u Rwanda narwo rukomeze kwiteza imbere. Jane yagize ati:

Icyo nabwira urubyiruko rw’u Rwanda, ni ukwitinyuka. Kumva ko natwe dushoboye. U Buyapani ni igihugu kimaze kugira aho kigera kubona ku ubufasha ku rubyiruko biroroha, gusa ntitwavuga ngo dore abayapani bafite biriya, hoya natwe hari ibyo dufite bikeya, nibyo twaheraho natwe tugateza igihugu imbere, abantu batandukanye ku isi batangiye kuza kwigira ku Rwanda bitewe n’aho twavuye n’aho tugeze. Ibyo bigaragaza ko dushoboye. Icyo dukwiriye gukora ni ukwitinyuka, iyo ufite ikizere bury anta kintu kikunanira. Mbese ni umutima, no kugezageza udushya

Mutabazi Charles we yagize ati “Byose ni ikinyabupfura. Iyo ugerageza kuba inyangamugayo mu byo ukora byose ibintu ntabwo bidindira. Kudacika integer nabyo ni ngombwa, hano iyo umuntu akoze ikintu akabona ntibikunda mu mezi angahe ahita abivamo. Ariko iyo wiyemeje ukagira umugongo ugenderaho kandi ukubahiriza indangagaciro wihaye kugenderaho, byose birashoboka.”

Kanda hano usobanukirwe neza uko JICA ifasha urubyiruko:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND