RFL
Kigali

Abagura ibikoresho bya KONKA bashyiriweho amahirwe adasanzwe yo gutemberera mu gihugu cya Espagne

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:8/12/2014 7:47
0


Mu gihe bimaze kumenyerwa ko ibikoresho bitandukanye bya Konka bikomera kandi biri ku giciro kinogeye buri wese, ubu noneho abagura ibikoresho bya Konka bahawe amahirwe y’akataraboneka.



Ubuyobozi bwa KONKA Group icuruza ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga bya KONKA buratangaza ko ubu abantu bagura ibikoresho bya Konka bashobora gutsindira itike yo kujya gutembera ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Espagne.

Konka

Abantu benshi baguze ibikoresho bya KONKA nibo batanga ubuhamya bw'uburyo ari byiza kandi biramba

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa KONKA Group, abantu bagura ibikoresho bitandukanye bya KONKA guhera kuri uyu wa mbere tariki 8/12/2014 basabwa kubika inyemezabuguzi(Factures) zabo aho bafite amahirwe yo gutombora itike izabereza mu imurikagurisha mpuzamahanga rizabera mu gihugu cya Espagne mu mwaka utaha.

Ubuyobozi bwa KONKA Group buravuga kandi ko buzakomeza kumenyesha abakiliya b’ibikoresho bya KONKA ko buzakomeza kubamenyesha byinshi bijyanye n’aya mahirwe adasanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND