RFL
Kigali

Abagore n’abakobwa b’i Kigali bashyizwe igorora na Kasha yiyemeje kubashyikiriza ibikoresho by’isuku yabo aho bari hose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/12/2016 16:17
5


Mu buzima abagore n’abakobwa bakenera by’umwihariko isuku yabo yihariye, mu muco wa kinyafurika kandi kwiyubaha ku mugore niko gaciro k’umuryango we. Kasha yazaniye abagore uburyo bwiza kandi bwihuta bwo kugura ibikoresho byabo by’isuku ndetse n’igihe babikeneye byihutirwa.



Ku badasanzwe bazi Kasha, ni ikompanyi ikoresha cyane cyane ikoranabuhanga ifasha abagore n’abakobwa gutumizaho ibikoresho by’isuku yabo yihariye mu mujyi wa Kigali. Icyo Kasha izanye kidasanzwe ni uko ikugezaho ibyo ukeneye mu gihe ubikeneye kandi bikaguma ari ibanga ryawe gusa.

Tekereza igihe wibereye mu kazi ukabona utunguwe n’iminsi y’uburumbuke (ovulation) cyangwa imihango (menstruation)? Tekereza igihe waba ukeneye agakingirizo byihutirwa kandi nta duka riducuruza riri hafi yawe, cyangwa se ukumva ufite isoni zo kujya kugura agakingirizo mu iduka ryinjiramo abantu benshi batandukanye? Ibi bihe bikomeye nibyo Kasha yatekerejeho kugira ngo igihe ugeze muri ibyo bihe bikubangamiye cyangwa bigukomereye ikugoboke mu gihe gito gishoboka udasebye.

Kasha ikugezaho ibikoresho waba ukeneye aho ariho hose i Kigali kandi mu gihe gito cyane gishoboka, kandi ibyo utumijeho riba ari ibanga ryawe gusa, ikindi ni uko ibikoresho Kasha ifite ari byiza, kandi iguha amahirwe yo guhitamo uko ubishaka bitewe n’ibyo usanzwe ukunda kandi ku giciro gito.

Dore bimwe mu byo Kasha igufitiye:

1. Ibikoresho byifashishwa igihe uri mu mihango (Menstrual care products)

KASHA

Reba ibindi kuri www.kasha.rw, byose byagabanyijweho 20% ku giciro gisanzwe

2. Udukingirizo (contraceptives)

KASHA

Reba ibindi kuri www.kasha.rw, byose byagabanyijweho 20% ku giciro gisanzwe

3. Ibikoresho by’isuku y’abagore (Feminine hygiene products)

KASHA

Reba ibindi kuri www.kasha.rw, byose byagabanyijweho 20% ku giciro gisanzwe

Kasha igufitiye udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo kandi turi mu moko menshi atandukanye, igufitiye n’utundi dukoresho dutandukanye twifashishwa n’abagore cyane cyane mu isuku y’imyanya myibarukiro yabo. Kasha iguha ibyo ukeneye ikugabanyirijeho 20% ku giciro gisanzwe kandi ikabikugezaho mu buryo bwizewe.

Uko ushobora guhaha na Kasha:

1. Ushobora gusura urubuga www.kasha.rw ukabona amakuru yose y’ibicuruzwa Kasha igufitiye, uru rubuga ushobora kurusura ukoresheje mudasobwa cyangwa telephone yawe igendanwa.

2. Ushobora gutumizaho ibyo ushaka kugura ukanze *911# kuri MTN cyangwa Tigo, ubona ibyiciro bitandukanye ubundi ugakurikiza amabwiriza

3. Ushobora kandi guhamagara ku murongo utishyurwa 9111 ugatumiza icyo ushaka.

Uburyo wishyura iyo uhashye na Kasha

Mu korohereza abakiliya, Kasha yashyizeho uburyo butandukanye bwo kwishyura:

1. Ushobora gukoresha Mobile Money cyangwa Tigo Cash ugatumiza icyo ushaka kugura

2. Ushobora kandi gukoresha Mobile Money cyangwa Tigo Cash ukishyura ari uko ibyo watumije bikugezeho

3. Ushobora kandi kwishyura amafaranga bisanzwe igihe ibyo watumije bikugezeho

Igihe ubaye umufatabuguzi wa Kasha, ugira amahirwe yo kubona mbere ibicuruzwa bishya, ndetse n’amakuru y’igabanywa ry’ibiciro. Icyo bigusaba gusa ni ukujya kuri www.kasha.rw ugafungura konti yawe cyangwa ugakoresha facebook yawe kugira ngo ujye ubona amakuru ku uryo bworoshye.

Nuramuka ugerageje guhaha ukoresheje Kasha, ntuzigera ubyicuza kuko ibyo bakuzaniye byose biba bifunze neza ku buryo nta muntu ushobora kumenya ikirimo uretse wowe nyirabyo.

KASHA

Kasha ikugezaho ibyo watumije bifunze neza

Uretse igikarito gifunze neza kirimo ibyo watumije, Kasha imbere igushyiriramo ubutumwa bugushimira ku buryo iyo umaze gupfundura ubtumwa bwawe wumva wishimiye guhaha ukoresheje Kasha cyane cyane igihe uhaha ibikoresho byawe by’isuku bidakwiye kubonwa na buri wese bitewe n’aho uherereye.

KASHA

KASHA

Iyo ufunguye, usanga imbere harimo ubutumwa bwo gushimira

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKUZIMANA Gerimie5 years ago
    mwabamufite umuti utera ubushake kumugabo
  • misago omari4 years ago
    kongera igitsina ndabishaka
  • Tito4 years ago
    Umuti uvura biza musya Ntawomugira nincankwha
  • Rukundo juldace4 years ago
    Nibyo abakobwa bakenera isukuy'ihariye. Ariko mubicebyicyaro usanga badakora isuku ukobikwiye? None ndashakakomwambwi ra icy'umuntu yakora ngo ahagarike kwikinisha. murakoze
  • Aliane uwanyirigira1 year ago
    Nigute umukiriya Ashobora gutanga comande Le13june 09am, akageza le15 Comande yatanze itaramugeraho. Kd mubizineza ko aribikoresho byisuku biba bikenewe vuba, mutwihanganire rwose service yanyu muyongere kuk ntago byumvikana. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND