RFL
Kigali

‘Graduation’, Ubukwe, Isabukuru,...Afrifame Pictures ikomeje kubafasha kubika ibirori mu mafoto n’amashusho akeye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/07/2016 16:09
0


Afrifame Pictures ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba muri ‘Graduation, ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi birori binyuranye ndetse no gufotora abantu ku giti cyabo.



Kuri ubu Afrifame Pictures ikomeje gufasha abayigana kubika urwibutso rw’iminsi mikuru yabo mu mafoto akeye, amashusho afatanywe ubuhanga, afashwe n’abakozi b’inzobere muri aka akazi ndetse bagakoresha ibikoresho bigezweho.

Mu gufata amafoto, abakozi ba Afrifame Pictures bafasha abakiriya bayo guhanga udushya mu kwifotoza, kuburyo uyarebye adahuga kuyareba. Ku bukwe naho, Afrifame ifite umwihariko. Umwihariko wayo ni ukwerekana ubukwe mu gihe buri kuba kuri ecran za rutura, gukorera abageni amashusho agaragaza amateka banyuzemo mu rukundo rwabo mbere yo kubana(Documentary) n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko iyo ubukwe burangiye Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga.

Niba ufite ibirori ushaka ko Afrifame Pictures izagufotoreramo ikanafata amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking), wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame  Pictures ariyo booking@afrifamepictures.com. Niba ushaka gusobanuza kurushaho serivisi za Afrifame, wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788304594.

Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebook , kuri Instagram wabakurikira kuri  afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 

Afrifame

Afrifame

Afrifame

Afrifame

 Kugana Afrifame Pictures ni ugutana no kugira ipfunwe ryo kwerekana abantu amafoto y'ibirori byawe ahubwo ugahorana ishema ryo kuyereka inshuti n'abavandimwe kuko aba asa ukwayo

Afrifame

Afrifame

Abakozi ba Afrifame Pictures barafotora ukabura icyo unenga

Afrifame

Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND