Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2015, sosiyete y’itumanaho ya Tigo yatangije igikorwa cyo guhemba abafatabuguzi bakoresha Tigo Sugira, aho bazajya bahemba abantu barindwi buri munsi aho umwe ahabwa ibihumbi 50 by'umwihariko batange miliyoni imwe buri cyumweru k'umuntu, iyi gahunda nshya ya Tigo ikaba izamara ibyumweru 8.
Mu kiganiro twagiranye na Shimyumuremyi Jean Paul wabashije kwegukana amahirwe yo gutsindira amafaranga ibihumbi 50, twa mubajije uko yabigenje kugirango abashe gutsindira aya mafaranga adusubiza muri aya magambo.
Ati ”Niyandikishije muri Tigo Sugira shyiraho igihumbi n’ibyo byatumwe ntsindira ibihumbi mirongo 50, aya mafranga ngiye gushaka uburyo nanjye nakiteza imbere nkoresheje aya mafaranga mpawe na Tigo Sugira.
Nshimyumuremyi Jean Paul umwe muri 5 batomboye bahembwe ibihumbi 50
Twagerageje kwegera umwe mu babashije gutsindira miliyoni, Uzamugira Mwadjuma tumubaza uko yakiriye intsinzi ya miliyoni, adusubiza inzira yaciyemo kugirango atsindire ayo mafanga.
Ati Ndishimwe cyane kuba ntsindiye iyi miliyoni birashimishije cyane kuko nacuruzaga imyenda y’abana ariko igishoro cyanjye kiriyongereye. Muri Tigo Sugira nari mfiteho amafaranga 13.480Frw aya niyo mafaranga narimfite ariko mbashije gutsindira miliyoni ngiye kwagura ubucuruzi nakoraga.
Uzamugira Mwadjuma niwe watomboye miliyoni yari yibereye i Muhanga, abwirwa ko yatomboye miliyoni
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Tigo wo mu ntara y'amajyepfo Fredy Karangwa mu magambo ye yagize ati
Iyi poromotion yitwa Sugira aho umuntu ashobora kubitsa amafaranga kuri Tigo Kash mu buryo dukorana n’Urwego Opportunity Bank kuko impamvu nyamukuru ni ukugirango dushishikarize abantu uburyo bwo kwibikira amafaranga.
Fredy Karangwa uhagarariye Tigo mu ntara y'Amajyepfo
Iki gikorwa cyatagiriye mu ntara y'amajyepfo aho Tigo yagiye guhemba bamwe mu babashije gukoresha Tigo Sugira ba kazazenguruka intara zose batanga ibihembo, muri buri ntara bakazajya batanga miliyoni kuri buri muntu wabashije kugira amahirwe.
Tigo Sugira n’iki?
Tigo sugira ni uburyo bwa mbere, bushya bugeze mu Rwanda bwo kwizigamira ukoresheje telefone yawe.
Tigo Sugira ikora ite ?
Tigo Sugira ni konti ufungura kuri Konti yawe ya Tigo cash, ukaba uyifunguza ukoresheje ibyangombwa byawe (Indangamuntu cyangwa se pasiporo). Konti ya Tigo sugira ni ubuntu kuyifungura kandi kwizigamira nabyo ni ubuntu.
Niki wakora hamwe na Konti ya Tigo Sugira?
Ni akahe gashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda?
Ni gute bafungura konti ya Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Fungura konti
Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wafunguye neza konti yawe ya Tigo Sugira.
Ni gute babista muri Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Kubitsa
Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubitsa
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikije neza
Ni gute wabikuza kuri konti yawe Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse bikuza
Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubikuza.
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikuje neza
Ni gute urebe amafaranga ufite kuri konti yawe ya Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse balance enquiry
Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira amafaranga ufite kuri konti yawe.
Ubu abakiliya bose bakoresha Tigo cash, bashobora gufungura iyi Konti bagahabwa inyunga ingana na 7%. Mwizigamire na Tigo Sugira.
Reba hano amafoto ubwo bahembaga abakoresheje Tigo Sugira
Aha niho habereye uwo muhango wo gutanga ibihembo
Uwatomboye miliyoni, yayohererejwe kuri Tigo Kash
Abakozi ba Tigo bari kumwe n'uwatomboye ibihumbi 50
TANGA IGITECYEREZO