RFL
Kigali

Tigo yatanze Miliyoni ku munyamahirwe wakoresheje Tigo Sugira, iyi poromosiyo irakomeje

Yanditswe na: Niyonzima Moses
Taliki:29/05/2015 22:21
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2015, sosiyete y’itumanaho ya Tigo yatangije igikorwa cyo guhemba abafatabuguzi bakoresha Tigo Sugira, aho bazajya bahemba abantu barindwi buri munsi aho umwe ahabwa ibihumbi 50 by'umwihariko batange miliyoni imwe buri cyumweru k'umuntu, iyi gahunda nshya ya Tigo ikaba izamara ibyumweru 8.



Mu kiganiro twagiranye na Shimyumuremyi Jean Paul wabashije kwegukana amahirwe yo gutsindira amafaranga ibihumbi  50, twa mubajije uko yabigenje kugirango abashe gutsindira aya mafaranga adusubiza muri aya magambo.

Ati ”Niyandikishije muri Tigo Sugira shyiraho igihumbi n’ibyo byatumwe ntsindira ibihumbi mirongo 50, aya mafranga ngiye gushaka uburyo nanjye nakiteza imbere nkoresheje aya mafaranga mpawe na Tigo Sugira.

tigo sugira

Nshimyumuremyi Jean Paul umwe muri 5 batomboye bahembwe ibihumbi 50

Twagerageje kwegera umwe mu babashije gutsindira miliyoni, Uzamugira Mwadjuma  tumubaza uko yakiriye intsinzi ya miliyoni, adusubiza inzira yaciyemo kugirango atsindire ayo mafanga.

Ati Ndishimwe cyane kuba ntsindiye iyi miliyoni  birashimishije cyane kuko nacuruzaga imyenda y’abana ariko igishoro cyanjye kiriyongereye. Muri Tigo Sugira nari mfiteho amafaranga 13.480Frw aya niyo mafaranga narimfite ariko mbashije gutsindira miliyoni ngiye kwagura ubucuruzi nakoraga.

tigo sugira

Uzamugira Mwadjuma niwe watomboye miliyoni yari yibereye i Muhanga, abwirwa ko yatomboye miliyoni

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Tigo wo mu ntara y'amajyepfo Fredy Karangwa mu magambo ye yagize ati

Iyi poromotion yitwa Sugira aho umuntu ashobora kubitsa amafaranga kuri Tigo Kash mu buryo dukorana n’Urwego Opportunity Bank kuko impamvu nyamukuru ni ukugirango dushishikarize abantu uburyo bwo kwibikira amafaranga.

Tigo

Fredy Karangwa uhagarariye Tigo mu ntara y'Amajyepfo

Iki gikorwa cyatagiriye mu ntara y'amajyepfo aho Tigo yagiye guhemba bamwe mu babashije gukoresha Tigo Sugira ba kazazenguruka intara zose batanga ibihembo, muri buri ntara bakazajya batanga miliyoni kuri buri muntu wabashije kugira amahirwe.

Tigo Sugira n’iki?

Tigo sugira ni uburyo bwa mbere, bushya bugeze mu Rwanda bwo kwizigamira ukoresheje telefone yawe.

Tigo Sugira ikora ite ?

Tigo Sugira ni konti ufungura kuri Konti yawe ya Tigo cash, ukaba uyifunguza ukoresheje ibyangombwa byawe (Indangamuntu cyangwa se pasiporo). Konti ya Tigo sugira ni ubuntu kuyifungura kandi kwizigamira nabyo ni ubuntu.

Niki wakora hamwe na Konti ya Tigo Sugira?

  • Ushobora kubitsa nibura ifaranga rimwe
  • Nta kibazo kuyo washyiraho yose
  • Ushobora kureba amafaranga yawe igihe cyose ubyifuje
  • Ushobora kubikuza amafaranga yawe igihe ubyifuje

Ni akahe gashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda?

  • Guhabwa inyungu igera ku 7% mu gihe cy’umwaka  ku mafaranga yose wizigamiye kuri konti ya Tigo Sugira.
  • Inyungu ibarwa  buri munsi ku mafaranga ufite kuri konti yawe Tigo Sugira
  • Yishyurwa buri gihembwe ni ukuuga nyuma y’amezi 3
  • Uko ubitsa kenshi niko wongera inyungu yawe.
  • Bitsa uyu munsi ubundi ukurikirane inyungu yawe kuri telefone yawe.

Ni gute bafungura konti ya Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Fungura konti

Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wafunguye neza konti yawe ya Tigo Sugira.

Ni gute babista muri Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Kubitsa

Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubitsa

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikije neza

Ni gute wabikuza kuri konti yawe Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse bikuza

Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubikuza.

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikuje neza

Ni gute urebe amafaranga ufite kuri konti yawe ya Tigo Sugira?

Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#

Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse balance enquiry

Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe

Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash

Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira amafaranga ufite kuri konti yawe.

Ubu abakiliya bose bakoresha Tigo cash, bashobora  gufungura iyi Konti bagahabwa inyunga ingana na 7%. Mwizigamire na Tigo Sugira. 

Reba hano amafoto ubwo bahembaga abakoresheje Tigo Sugira

tigo sugira

Aha niho habereye uwo muhango wo gutanga ibihembo

tigo sugira

Uwatomboye miliyoni, yayohererejwe kuri Tigo Kash

tigo sugira

Abakozi ba Tigo bari kumwe n'uwatomboye ibihumbi 50

tigo sugira

 tigo sugira

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam8 years ago
    nibabanze bakemure icya network yabo ubuse i huye ntitwiriwe ntawivuhisha undi service nziza mbere na mbere
  • Olivier Nshimiyimana8 years ago
    komeza wite kubakiriya tigo company nziza dukunda.





Inyarwanda BACKGROUND