Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2015, akabyiniro ka Spring Club gahereye ku Kimironko kateguriye abakiriyaba babo igitaramo gifite umwihariko ku Barundi n’abakunda muzika yo muri iki gihugu, igitaramo kizatangira guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba(7PM).
Umuhanzi Kiki Toure wegukanye umwanya wa kabiri umwaka ushize mu irushwanwa rya Primusic, rimeze nka Guma Guma yo mu Rwanda azaba aririmba mu buryo b’umwimerere. Uretse Kiki Toure hazaba kandi hari na Patient Matabaro na we uturuka mu Burundi.
Spring Club ni akabyiniro kari ku rwego rwo hejuru muri Kigali
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu by’amanyarwanda kuri buri muntu(5.000 Frw). Spring Club ni akabyiniro kari kurwgo rwo hejuru gaherereye ku Kimironko kuri Hotel le Printemps imbere ya Gare.
TANGA IGITECYEREZO