RFL
Kigali

Impamvu 5 zikwiye gutuma ugirira isuku ibiro byawe

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/05/2015 11:49
0


Iyo tuvuze isuku mu kazi cyangwa mu biro hano hazamo byinshi,harimo ndetse n’uburyo ugaragara imbere y’abantu. Waba ubishaka cyangwa utabishaka uburyo wambaye,uvuga ndetse n’isuku ufite bituma hari uko abantu bagufata.



Niba ukorera mu biro ushobora kuba warabonye umuntu mukorana afite umwanda aho akorera, impapuro zandagaye hose, amakaramu ajungunye mu biro byose,ibikombe byamenetseho ikawa k’uruhande, ibivungukira by’ibiryo, imyanda yaguye iruhande rwa pubeli n’ibindi byinshi. Iyo ubona umuntu nk’uyu ntabwo utekereza kuri miliyoni ahembwa ahubwo wibaza impamvu adashobora kubona umwanda umuri mu maso.

Guhorana isuku aho ukorera rero n’ibyiza ku isura ndetse ni aho ukorera mu maso y’abakugana ndetse tutibagiwe no k’ubuzima bwawe.

Dore impamvu 5  ukwiye guhorana ibiro bisukuye

Isura yawe

Guhorana isuku mu biro byawe ni byiza ku isura y’aho ukorera ndetse nawe ubwawe kuko bigaragaza ko uzi ibyo ukora, kuko niba udashobora gufata iminota mike ngo ukorere isuku aho ukorera ni gute wajya guhagararira akazi kawe utitaho uko bikwiye? Ibi bikugabanyiriza icyizere cyane cyane k’umukoresha wawe.

Uburyo wita ku biro byawe bigaragaza uko wiyitaho ubwawe, biragoye kumvisha umuntu ko uri umukozi w’intangarugero mu gihe uko usa inyuma bitabyemeza.

Ubuzima

Gukaraba intoki tuvuye mu bwihererero na mbere yo gufungura ubu byabaye nk’umuco mu Rwanda,ni nayo mpamvu n’aho ukorera hagomba guhorana isuku dore ko ari ahantu haba haca abantu benshi k’umunsi ari nako bahasiga imyanda ishobora kuguma ku meza igihe kinini, kugirira isuku aho ukorera rero bizagabanya iminsi yawe y’uburwayi ndetse nabo mukorana.

Umusaruro mu kazi

Waba warigeze kubona ko iyo uri muri Hotel cyangwa muri coffee shop aribwo ukora akazi kenshi kurusha iyo uri mu biro byawe?!

Ibi rero byarakorewe n’ubushakashatsi aho usanga umuntu ukorera ahantu hari akavuyo bituma ashobora gutekereza ku bindi bintu bimuri iruhande cyangwa gushaka gukorera ibintu icyarimwe bikamuteza akavuyo no mu mikorere ye, ibi rero bikaba bigabanya umusaruro mu kazi cyane.

Ninde utifuza kongera umusaruro mu kazi cyangwa kongera ubutunzi bwe ndetse no kugabanya umunaniro/guhangayika mu kazi? Guhindura uburyo ubayeho nicyo gisubizo ukorera isuku aho ukorera ndetse ushyira ibintu k’umurongo.

Gabanya guhangayika/Stress

Ese wemera ko kubura impapuro runaka ukeneye utibuka aho wazirambitse bishobora gutuma ibintu byose bihagarara?Abantu babajijwe, bitatu bya kane (¾)  bemeza ko ari kimwe mu bihe bibi cyane mu kazi iyo ushaka ibyangombwa runaka ukabibura mu biro byawe, benshi bikaba binaviramo uburwayi.

Guhorana ibiro bisa neza kandi biri k’umurongo bizatuma uhorana ubuzima bwiza kandi ukunda akazi kawe ndetse unagakore uko bikwiye.

Isura y’akazi kawe

Ibaze uramutse uje mu kazi ugahura n’umuntu wari ugutegereje azanye inkuru nziza ku kazi kawe,wamwinjiza muri office yawe agasanga impapuro z’akazi zuzuye aho zirangaye aho umuntu wese ashobora gusoma ibijyanye n’akazi kawe byose,mu gihe hari ibigomba kuba ibanga ry’akazi! Ibi bizatuma uwo mwari mugiye gukorana ata icyizere kuri ubwo bufatanye kuko ashobora gutinya ko nawe amabanga ye ashobora kwandarikwa.

Azabona ko mu kazi kanyu mutazi bimwe mu bigenderwaho muri bizinesi ndetse ube wangije isura y’akazi kawe nawe bwawe utisize.

Hari impamvu nyinshi twavuga zatuma ugirira isuku aho ukorera.Icyi ingenzi rero ni ukwikunda ndetse no kwita kukazi kawe uko bikwiye hanyuma ugahorana ubuzima buzira umuze ndetse n’umusaruro mu kazi.

Isuku mu biro hakaba harimo no kugira ibikoresho bisa neza kandi bigezweho kuko ibiro bigaragaza isura nyawo ya company ndetse nibyo ikora,ushobora kugura ibikoresho bigezweho kuri Kaymu tukabikugezaho aho uherereye hose,ukanze hano

Abo turi bo:

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mungo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….kaymu ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cyangwa se ugakoresha Tigo cash cyangwa mobile money.

Uramutse ugize ikibazo waduhamagara kuri 0725219626/0784365917

Kaymu ikaba yizeza abanyarwanda ibiciro biri hasi ku isoko ry’ubucuruzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND