Amakuru - Amakuru y'Imyidagaduro

Andi Makuru

Amagambo ya Alexis Dusabe yateje umwuka utari mwiza hagati ye n'umuhanzi Amiel basengana muri ADEPR

Amagambo yatangajwe n’umuririmbyi Alexis Dusabe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje kutavugwaho rumwe n’abantu batandukanye cyane cyane abasengera muri ADEPR ari naho nawe asengera, by’umwihariko umuhanzi Nsaguye Amiel akaba yarababajwe no kumva ko Alexis Dusabe yamusebereje indirimbo.

Jay C yashyize hanze ukuri kwe ku bahanzi biyita ko ari abami b'injyana ya Hip Hop - VIDEO

Umuraperi Jay C asanga nta muhanzi ukwiye guhora avuga ko ari umwami w’injyana runaka ahubwo bagafatanya mu bikorwa byo kuzamurana nk’abahanzi nyarwanda basangiye igihugu n’umuco, iterambere ryabo bose rikaba ariryo ryateza n’igihugu imbere muri rusange kandi n’ubutumwa batanga bukarushaho kumvikana.

Mani Martin yeretse abo mu gace avukamo ko abazirikana anakumbuza abanyarwanda ibyo hambere - VIDEO

Umuhanzi Mani Martin yongeye kwereka abo mu gace avukamo ko abazirikana, aboneraho n’umwanya wo gukumbuza abanyarwanda bimwe mu byagiye biranga umuco nyarwanda wo mu bihe byo hambere, ibi byose akaba yabicishije mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Akagezi ka Mushoroza”.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 19:58

Imibereho n'imizamukire ya Jay Polly bituma yemeza ko ikintu cyose gishoboka mu gihe ushyize umutima kucyo ukora(VIDEO)

Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye cyane nka Jay Polly yemeza ko ibyo amaze kugeraho ari ubuhamya bukomeye n’urugero rwiza rushimangira ko iteka iyo uyishyize umutima ku byo ukora bikubyarira umusaruro ndetse ukagera ku cyo wifuza n’ubwo umusaruro ushobora guhita utagaragara ako kanya.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 17:26

Gusangira umugabo, kuryamana n'abagabo benshi no kwambara ubusa ni bimwe mu byo Kim Kardashian na Amber Rose bahuriyeho - AMAFOTO

Ibyamamare bibiri Kim Kardashian na Amber Rose nyuma yo kugira isabukuru y’amavuko kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukwakira 2014, hatangajwe ibintu byinshi bahuriyeho birimo kuba barasangiye umugabo, kuba baravutse ku itariki imwe, kuba bakunda kwambara ubusa mu ruhame ndetse no kuba barakunze kuryamana n’abagabo benshi.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 13:52

Elion Victory yemeza ko aho amajyambere ageze, imbuga nkoranyambaga zishobora gutanga abageni

Umuhanzi mu njyana ya RnB na Pop, Elion Victory yemeza ko aho itera mbere rigeze, kuri ubu byoroshye cyane kandi bishoboka ko abantu babiri bashobora guhurira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, wats’App,...bakaba bashinga urugo rugakomera.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 12:48

Ku gitekezo cya Active hagiye gufashwa imfubyi 300 zo mu Karere ka Gicumbi

Itsinda rya Active riri gutegura igikorwa cy’urukundo aho bazafasha imfubyi n’abana batishoboye bo mu Karere ka Gicumbi. Itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future bakaba nabo bariyemeje kuzifatanya na Active muri iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2014.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 09:56

Koffi Olomide yatawe muri yombi azira kwiyita Ebola

Umuhanzi w’icyamamare muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo ari mu maboko ya polisi nyuma y’uko hagaragaye ibyapa byanditseho ko asigaye yitwa “Ebola”indwara y’icyorezo ihangayikishije isi muri iki gihe.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 22nd, 09:14

Rev.Pasiteri Kayumba arakangurira bagenzi be guha ubwisanzure urubyiruko rukihitiramo injyana rukoresha mu guhimbaza Imana

Rev. Fraterne Kayumba arasaba abapasiteri bagenzi be guha ubwisanzure urubyiruko rukagaragaza impano zabo zitandukanye mu guhimbaza no gukorera Imana by’umwihariko mu buhanzi ntibagire uwo baheze kubera injyana runaka akora bashobora kwita ko itagenewe kuba yaririmbirwamo Imana.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 21st, 20:31

Umuhanzi Musabe Dieudonne yishimiye uburyo yakiriwe mu gitaramo Gospel flava

Mu gitaramo cyiswe Flava Concert cyabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa 19/10/2014 , kigahuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, Umuhanzi Musabe Dieudonne avuga ko yahatunguriwe bikomeye n’uburyo abitabiriye iki gitaramo bamwakiriye.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 21st, 18:10

Big Brother Africa: Arthur aratabariza bagenzi be bakomoka muri Afurika y'uburasirazuba

Mu gihe irushanwa rya Big Brother Africa rigeze ahakomeye,Nkusi Arthur umwe mu banyarwanda babiri bari muri iri rushanwa arasaba abaturage batuye akarere ka Afurika y’uburasirazuba kugaragaza ubufatanye bagatora abantu babo bari muri iri rushanwa.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 21st, 16:56

Umukino nyawo wihishe inyuma y'igitaramo The explosion-UBUHAMYA

Buri wese waba waritabiriye igitaramo The Explosion concert cyabereye muri Kigali Serena hotel kuwa Gatandatu, yaba umuhamya w’uburyo umugabo Muyoboke Alex wari wateguye iki gitaramo yageze ku ntego ikomeye kandi itari yoroshye yari yiyemeje ubwo yateguraga iki gitaramo.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 21st, 16:39

Paccy aravugwaho guhangayika bikomeye kuburyo asigaye arara ijoro ryose atikoza uburiri

Umuraperikazi Paccy aravugwaho kuba atakiryama ndetse ko haba kumanywa na ninjoro asigaye aba akora muzika anategura ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki, ibi bikaba biterwa n’uko uyu muhanzikazi abwirwa kenshi ko akora cyane ariko abahanzikazi bagenzi be bakaba ari bo bagaragara kumurusha batamurusha gukora cyane.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 21st, 11:46

Dream Boys yatanze imwe mu mpano zikubiye mu gaseke yageneye abanyarwanda

Nyuma y’uko itsinda rya Dream Boys ryitwaye neza mu marushanwa ya primus Guma Guma Super Star, ubu bakomeje ibikorwa byayo bya muzika aho mu myiteguro yo gushyira hanze album yabo ya 5 basangije abakunzi babo amashusho y’indirimbo “Tujyane iwacu”.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 20th, 17:45

Urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 byiteguye guhura,gusangira, ndetse no gusabana n'abakunzi babyo

Mu gihe habura amezi abiri gusa kugira ngo umunsi ukomeye ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ugere, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bamaze gutangaza ko biteguye guhuza urugwiro no gusabana n’abakunzi babo mu birori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa nka Inyarwanda Fans Hangout.

Nyuma yo gutangaza uburyo akunda kwikinisha, Esther na bagenzi be babiri basezerewe muri Big Brother Africa

Kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2014, abandi bantu bagera kuri batatu basezerewe mu marushanwa ya Big Brother Africa, abasezerewe bose bakaba ari abakobwa ndetse n’abari basezerewe mbere nabo nta muhungu wari urimo, kugeza ubu Arthur na Frankie Joe bahagarariye u Rwanda bakaba bakomeje guhatana.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 20th, 11:37

Theo Bosebabireba arashinjwa kunywa inzoga zirimo na Waragi akabura ubwishyu akagwatiriza indangamuntu

Umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi ku izina rya Bosebabireba, arashinjwa kunywa inzoga mu kabari kitwa Ebenezer gaherereye mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, hanyuma akabura amafaranga yo kwishyura izo nzoga akaba yarasize ibyangombwa bye ariko amezi akaba ashize ari atatu atarajya kwishyura ngo abifate.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 20th, 10:40

G-Bruce Kwibuka nyina witabye Imana byatumye bamwe bamufata nk'umutinganyi

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B na Pop, Mfuranzima Bruce uzwi cyane nka G-Bruce The Teacher benshi bakomeje kumufata nk’umusore uryamana nabo bahuje ibitsina cyangwa ushyigikiye imico n’imigenzo yabo.

Ibyakozwe na Farious, Muyoboke, Urban Boys, Tom Close, Dream Boys n'abandi muri Serena byarenze kuba igitaramo-AMAFOTO

Nk’uko byari biteganijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/10/2014, i Kigali muri Serena hotel habereye igitaramo cyahuje abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Tom Close, Dream boys, Urban boys, Social Mula, Charly&Nina ndetse n’abahanzi bo mu karere Big Fizzo na Jackie Chandiru.

UPDATES-Jackie Chandiru nawe yamaze kugera i Kigali mu gitaramo The Explosion concert

Umuhanzikazi Jackie Chandiru ukomoka i Bugande yamaze kugera i Kigali, aho aje kwitabira igitaramo cyiswe The Explosion concert gitegerejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’uko Big Farious, umuhanzi ukomoka mu Burundi nawe ugomba kugaragara muri iki gitaramo yari yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa Kane.
Amakuru | Amakuru y'Imyidagaduro | Oct 18th, 14:06

Inkuru y'Umunsi

Izina Kanyombya | Amakuru
Izina Kanyombya rikomeje guteza impaka ndende hagati y'uryitwa n'uvuga ko ari igihangano cye
Izina “Kanyombya” rikomeje guteza ikibazo hagati ya Kayitankore Ndjoli ari nawe wamenyekanye kuri iri zina ndetse na Habyarima Charles; umuyobozi w’itorero Abasare ari naho izina Kanyombya ryatangiye kumvikana bwa mbere, Charles Habyarimana akavuga ko iri zina ari irye mu gihe Kanyombya nawe avuga ko ntacyo yavugana n’imbwa.
Amakuru - Yesterday, 16:43

Izasomwe Cyane

Amakuru - Oct 23rd, 10:08
Amakuru - Oct 22nd, 13:52
Amakuru - Oct 23rd, 17:17
Amakuru - Oct 23rd, 18:05
Amakuru - Oct 21st, 16:39

Amafoto

Ihuriro

Annonymous
Annonymous
Annonymous
Annonymous
Annonymous